Kwamamaza

Imyidagaduro

Mwiseneza Josiane yashyikirijwe amafaranga yo kugura imodoka yemerewe n’umunyamideli

Yanditswe

kuya

na

Bikorimana Alexis
Mwiseneza Josiane yashyikirijwe amafaranga yo kugura imodoka yemerewe n’umunyamideli

Kuri uyu wa Kabiri tariki 5 Gashyantare 2019, Mwiseneza Josiane wabaye Nyampinga wakunzwe cyane mu 2019 (Miss Popurality 2019) yahawe amvelope irimo amafaranga yoherejwe na Mimi Mirage umurika imideli kku mugabane w’I Burayi.

Mwiseneza wamenyekanye kuva ku munsi wa mbere ubwo yinjiraga muri Miss Rwanda 2019 yakoze urugendo rw’ibirometero bisaga icumi n’amaguru ndetse akaza gusitara, akomeje kugerwaho n’ibyiza abikesha umurava yagaragaje.

Nubwo atagize amahirwe yo kwegukana ikamba ngo abe Miss Rwanda 2019, ni umwe mu bakobwa bagarutsweho cyane mu itangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga bavuga ko niba abategura irushanwa batagendera ku marangamutima no ku nyungu zabo bwite bakabaye bamuha ikamba.

Mwiseneza yishimiye cyane iyi mpano ahawe n’uyu mukobwa avuga ko azamwitura kandi nawe bikamushimisha.

Nta ngano y’amafaranga yahawe yigeze itangazwa, gusa ngo ni ayo kugura imodoka hano mu Rwanda kuko ngo basanze kuyimugurira mu mahanga bakayohereza byari buhende.

Mimi Mirage aje mu bambere basohoje amasezerano bahaye Miss Josiane aho hari amakuru yavuzwe mu minsi ishize ko uyu mukobwa TV1 yamwemereye akazi nubwo katatangajwe.

Iyi amvelope irimo amafaranga yayishyikirijwe na Manizabayo Philomene amubwira ko mu izina rya Mimi Mirage bishimiye umurava w’uyu mukobwa kandi ko bifuza ko yakomeza agashyira imbaraga mu mishinga ye harimo n’uwo guhangana n’igwingira ry’abana bakiri bato.

Abonye iyi mpano y’amafaranga yo kugura imodoka mu gihe ari mu myiteguro yo gukoresha irushanwa ryo gusiganwa ku magare rizabera mu ntara y’Iburasirazuba rikitabirwa n’abakobwa gusa mu rwego rwo gutinyura abakobwa cyane cyane abo mu cyaro, nubwo ngo agishakisha abaterankunga bazamufasha ngo irushanwa rigende neza.

JPEG - 40.8 kb
Mwiseneza Josiane yabaye Miss Popurality 2019

IBITEKEREZO

  • Claude Yanditse:

    Uyu mukobwa njye naramukunze,nakunze umurava we no kudacika intege

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
INKURU ZAMAMAZA 10-08-2018

ITANGAZO RYA CYAMUNARA

Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza