Kwamamaza

Imyidagaduro

PGGSS8: Gutora umuhanzi uzayegukana byahindutse, umuhanzi ashobora kuba uwa nyuma akegukana miliyoni 15

Yanditswe

kuya

na

Bikorimana Alexis
PGGSS8: Gutora umuhanzi uzayegukana byahindutse, umuhanzi ashobora kuba uwa nyuma akegukana miliyoni 15

Mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ya 8, abahanzi bazajya batorwa hakoresejwe umufuniko wa Primus, ndetse uwuzayegukana azatorwa 100% n’akanama nkemurampaka.

Kuri uyu wa Gatanu, EAP ishinzwe gutegura ibikorwa bya Guma Guma, yavuze ko ibyagenderwagaho mu gutora abahanzi byamaze guhinduka.

Joseph Mushyoma yagize ati, “Kuri iyi nshuro ibihembo biri mu byiciro 2, aho icyiciro cya mbere umuhanzi uzacyegukana agomba kuba yatowe n’akanama Nkemurampaka 100% ahabwe miliyoni 20 mu gihe uzegukana icyiciro cya 2 asabwa kuba yatowe n’abaturage bakoresheje umufuniko wa Primus, uyu akaba azahabwa miliyoni 15”

Yakomeje avuga ko abazatora bakoresheje umufuniko bazajya bohereza code basanze mu mufuniko kuri 733 ku mirongo yose y’itumanaho ashyizemo nimero y’umuhanzi akunze.

Muri iri rushanwa umuhanzi uzaba uwa mbere ashobora no kwegukana igihembo cy’umuhanzi watowe n’abaturage benshi akaba yabona miliyoni 35 ndetse n’uwa nyuma ashobora kuba yatowe hakoreshejwe imifuniko bikaba byamufasha kwegukana miliyoni 15.

Primus Guma Guma Super Star Season ya munani izatangira kuwa 26 Gicurasi 2018, ikaba izazenguruka mu turere 4 n’’Umujyi wa Kigali wa gatanu ari naho uwayegukanye azatangazwa.

Mu turere tuzazengurukwa harimo,Gicumbi, Musanze, Huye, Rubavu isorezwe I Kigali kuwa 14 Nyakanga uyu mwaka.

Dore uko ibihembo biteye

Uwa mbere watowe n’Akanama nkemurampaka: miliyoni 20
Uwa towe n’abaturage azahembwa : miliyoni 15
Uwa kabiri : miliyoni 4.5
Uwa gatatu: miliyoni 4
Uwa kane: muliyoni 3.5
Uwa gatanu: miliyoni 3

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
INKURU ZAMAMAZA 10-08-2018

ITANGAZO RYA CYAMUNARA

Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza