Kwamamaza

Imyidagaduro

Umuririmbyi w’umuherwe Ringtone, wabenzwe na Zari agiye kuba Padiri

Yanditswe

kuya

Umuririmbyi w’umuherwe Ringtone, wabenzwe na Zari agiye kuba Padiri

Umuhanzi uririmba indirimbo zihimbaza Imana muri Kenya yasohoye amafoto yambaye imyenda yambarwa n’abapadiri bari gutambutsa ijambo ry’Imana avuga ko mu gihe cya vuba azaba Umupadiri.

Uyu muhanzi wagerageje gukunda Zari agakora ibishoboka byose ngo amugire umugore ndetse akamugurira n’imodoka Zari akayanga, yatangaje ko agiye kuba umupadiri mu gihe cya vuba.

Zari akimara gutandukana na Diamond, uyu muhanzi uririmba indirimbo zihimbaza Imana yavuze ko abonye aho ahera akabya inzozi ze kuko yifuza cyane ko Zari amubera umugore.

Sibwo urukundo rwe kuri Zari rwari ruzamutse kuko no mu biganiro yajyaga akora mbere ndetse n’indirimbo yasohoraga zashimangiraga imbamutima z’uyu muhanzi.

Muri Gicurasi uyu mwaka ubwo Zari yari afite uruzinduko mu gihugu cya Kenya kuganira n’ababyeyi n’izindi gahunda ze, Ringtone yabifashe nk’amahirwe yo kwereka Zari ko amukunda amugurira imodoka nshya yo mu bwoko bwa Ranger Rover sports.

Mu kugaragaza ko amukunda yagize ati, “Mu by’ukuri Zari ndamukunda, ni mwiza, ni umukire, nagerageje gushaka nimero ye sinayibona, ndifuza ko aba umukunzi wanjye Imana yabimfashamo akaba umugore wanjye”

Zari wahoze ari umugore wa Diamond Platnumz bakaza gutandukana kubera kunanirrwa kwihanganira ingeso y’ubushurashuzi bw’umugabo we wavugwaho kubyara hanze, yavuze ko ibyo uyu muhanzi yifuza adashobora kubigeraho.

Zari ati, “Reka da! Iyo modoka sinyishaka. Ninshaka kongera gukundana nzabikora, ariko uyu mwaka ndashaka kuba ngenyine nkongera nkiyubaka bundi bushya”

Ringtone ukunda Zari cyane atangaza ko nta muhanzi n’umwe umurusha ubukire muri iki gihugu kuko ngo afite abarirwa muri miliyoni 800 z’amashilingi ya Kenya.


Ringtone wanzwe na Zari arifuza kuba padiri

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
INKURU ZAMAMAZA 10-08-2018

ITANGAZO RYA CYAMUNARA

Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza