Zari Hassan yasuye uwahoze ari umugabo we urembeye mu bitaro

Umugore wa Diamond Plutnumz uzwi nka Zari Hassan kumunsi wejo yafashe rutemikirere yerekeza mu gihugu cy’Afurika y’Epfo aho uwahoze ari umugabo we Ivan arwariye bikomeye .

ibi bije nyuma y’aho byavugwaga ko uyu Ivan Ssemwanga wahoze ari umugabo wa Zari Hassan yatangiye kugurisha imwe mu mitungo yari asigaranye.

Ivan yajyanywr igitaraganya akaba arembye bikomeye ndetse akaba ari muri coma aho arwaye indwara y’umutima.


Zari yageze aho uwahoze ari umugabo we arwariye

Ibi byatumye uwahoze ari umufasha we Zari banafitanye abana 3 agatima kanga agafata rutemikirere akajya kureba umugabo we .

Zari yagiye kureba Ivan mu bitaro ari kumwe n’abana be 3.

Abinyujije ku mbuga ze nkoranya mbaga Zari akaba yasabye abafana be kumwibuka mu masengesho yabo bagasengera umugabo we Ivan akamera neza.

Abantu benshi baka bari gukeka ko ibi yabikreye abana be babyaranye kugirango atabababaza kuko bagomba kumenya ubuzima bwa se ubabyara gusa hari nabari kuvuga ko haba hari agatotsi hagati ye na Diamond Platnumz .

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo