Kwamamaza

Imyidagaduro

Stromae arashyize aje gukorera i gitaramo i Kigali

Yanditswe

kuya

na

Evode Mwizerwa

na

Ferdinand Maniraguha
Stromae arashyize aje gukorera i gitaramo i Kigali

Umuhanzi Paul Van Haver uzwi nka Stroame ufite inkomoko mu Rwanda, akaba icyamamare i Burayi mu njyana ya Electronic na Hip Hop yamaze gutangaza ko azaza gukorera igitaramo i Kigali.

Stromae abinyujije kuri Page ye ya Facebook,yatangaje gahunda y’ ibitaramo agomba gukorera muri Afrika, aho ibi bitaramo azabitangirira i Dakar muri Senegal ku itariki ya 15 Gicurasi.

Nk’ uko bigaragara kuri gahunda y’ uyu mugabo ufite inkomoko mu Rwanda, hagaragaramo igitaramo azakorera i Kigali kuri stade Amahoro i Remera ku itariki ya 20 Kamena 2015.

Stromae, uzwi mu ndirimbo nak Papaoutai, Alors on danse n’zindi afite inkomoko mu Rwanda, kuko papa umubyara ari umunyarwanda, naho nyina akaba umubiligikazi. Ubu Stromae Afite ubwenegihugu bw’ Ububiligi

Mu marushanwa ya Salax Awards yabaye umwaka ushize wa 2014 mu ntangiriro, Stromae ni we watsindiye igihembo cy’ umuhanzi w’ umunyarwanda uba mu mahanga witwaye neza , nyamara umwaka warinze ushira icyo gikombe ataragihabwa.

Ntabwo turamenya niba icyo gikombe azagishyikirizwa nagera i Kigali kuko uwagifashe mu mwanya we n’ ubu akigifite iwe mu rugo.

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza