Kwamamaza

MU MAHANGA

Haile Selassie ufatwa nk’Imana y’aba Rasta agiye kubakirwa igishusho imbere y’ingoro ya AU

Yanditswe

kuya

na

Bikorimana Alexis
Haile Selassie ufatwa nk’Imana y’aba Rasta agiye kubakirwa igishusho imbere y’ingoro ya AU

Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) ugiye kubaka igishusho (status) cya Haile Selassie iruhande rw’ibiro bikuru by’uyu muryango biherereye mu murwa mukuru wa Ethiopia, I Addis Ababa

Haile Selassie ni umwami w’abami w’igihugu cya Ethiopia akaba n ’Imana y’aba Rasta.

Iyo shusho ya Haile Selassie yemejwe kubakwa iruhande rw’ibiro bya AU bihagaze miliyoni $200, mu kwibuka uruhare yagize hatangizwa Ishyirahamwe ry’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe "Organisation de l’Unité Afurikaine" (OUA) ari nayo yaje kuhinduka AU.

Gusa abantu nti bibuka izina Haile Selassie cyane nk’uwatangije Ishyirahamwe ry’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe "Organisation de l’Unité Afurikaine" (OUA) ahubwo iyo bumvshe iryo zina bibuka umuhanzi Bob Marley n’aba Rasta.

Haile Selassie ni muntu ki? Ni iki gituma yibukwa nk’Imana y’Aba Rasta? Kuki bagiye kumwubakira igishusho?

Haile Selassie yamaze imyaka 30 ku ngoma, yatangije Umuryango wa AUO ndetse inama ya mbere ibera I Addis Ababa mu 1963.

Igihugu cya Ethiopia nka kimwe mu bihugu bibiri rukumbi bitakoronijwe muri Afurika (Ethiopia na Liberia) iki gihugu cyamaze imyaka itanu kigenzurwa n’igisirikare cya Mussolini w’Umutaliyani, iki gihugu kandi gifatwa nka kimwe mu byahirimbaniye ubwigenge bw’uyu mugabane wari wigabanyijwe n’abazungu.

Muri icyo gihe Haile Selassie yamaze umwaka wose ategura iyi nama, aho yabwiye intumwa ati, Nifuza ko Ishyirahamwe ry’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe "Organisation de l’Unité Afurikaine" (OUA) wabaho imyaka 1000.

Umugambi w’Ubumwe bwa Afurika ntiwigeze uhagarara ariyo mpamvu igishusho kigiye gukorerwa Selassie mu rwego rwo gushima uruhari abifitemo.

Ntitwavuga intwari mu bagize uruhari mu kubaho kw’Ishyirahamwe ry’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe "Organisation de l’Unité Afurikaine" (OUA) ryaje gihunduka AU ngo twirengagize uruhari rwa Perezida Kwame Nkrumah wayoboraga igihugu cya Ghana.

Gufatwa nk’Imana kwa Haile Selassie bituruka mu myaka y’1930 hagendewe ku bushakashatsi bwari bwakozwe mu myaka 10 yari yabanje n’uwaharaniraga ubwigenge bw’Abirabura, Marcus Garvey wo mu gihugu ca Jamaica.

Garvey yabwiye abamukurikira mu 1920 ko bakwiye gushyira umutima kuri Afurika kuko igihe cyo kwigobotara ingoma za gikoroni kiri hafi.

Igihe umwirabura yitwa Ras Tafari yimikiwe muri Ethiopia, benshi batangiye kubona ko ibyatangajwe na Garvey byari ukuri.

Ras Tafari ("umukuru" Tafari) yabaye Haile Selassie ("ububasha bw’ubutatu").

Ku birometero ibihumbi n’ibihumbi mu misozi ya Antilles, Haile Selassie yabaye Imana (cyangwa Jah) aba mesiya, Ethiopia nayo iba igihugu cy’isezerano.

Muri icyo gihe nibwo umuryango w’aba Rasta (Rastafari Movement) wavutse.

BBC ivuga ko nyuma aba Rasta batangiye kwimukira mu gihugu ca Ethiopia, Selassie akaba yari yarateguye agace k’itongo (katari gatuwe) abo ba Rasta bava mu misozi no mu tundi duce mu 1948 bagombaga guturamo. Abo bantu bakomeje kwiyongera ku buryo kugeza uyu munsi babarirwa muri 300.

Nyuma yaho Selassie apfiriye mu 1975 mu Mpinduramatwara ya Socialiste, abayoboke be ntibabyiyumvishaga kuko bari bazi ko Imana idapfa. Ikindi kandi ni uko na Garvey atemera Imana, akaba acyeza Selassie.

Iyo hibazwa kuri uyu mugabo abantu ntibamuvugaho rumwe aho bibaza niba yari afite ubushobozi bwo kuyobora Ethiopia cyangwa niba Atari abikwiye.

Icyegeranyo cyakozwe n’Umuryango urengera Uburenganzira bwa muntu (Human Rights Watch) kimushinja kutita ku baturage ba Ethiopia ubwo iki gihugu cyaterwaga n’amapfa hagapfa abaturage basaga ibihumbi 200.

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
INKURU ZAMAMAZA 10-08-2018

ITANGAZO RYA CYAMUNARA

Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza