Kwamamaza

MU MAHANGA

Abagore babyaye abana bageze kuri 4 muri Hongrie bagiye gusonerwa imisoro n’inguzanyo

Yanditswe

kuya

na

Editor1
Abagore babyaye abana bageze kuri 4 muri Hongrie bagiye gusonerwa imisoro n’inguzanyo

Minisitiri w’intebe wa Hongie yavuze ko abagore bafite abana bane cyangwa barenga bo muri iki gihugu bagiye kujya basonerwa imisoro ku nyungu mu gihe cy’ubuzima bwabo bwose, hagamijwe kongera umubare w’abana bavuka.

Ubwo yatangazaga iyi gahunda, minisitiri w’intebe Viktor Orban yavuze ko ari uburyo bwo kurwana ku hazaza hashingiye kuri bakavukire aho gushingira ku bimukira.

Orban wo mu murongo wa politiki wo kudashaka impinduka kandi ushyize imbere abenegihugu, arwanya by’umwihariko abimukira bo mu idini rya kisilamu nk’uko bbc ibitangaza.

Imibare igaragaza ko abaturage ba Hongrie bagabanukaho ibihumbi 32 buri mwaka, ndetse n’abagore baho babyara abana bari ku kigero cyo hasi y’impuzandengo y’abagore bo mu muryango w’ubumwe bw’Uburayi.

Muri izo ngamba leta yafashe, abamaze igihe gito bashakanye bazajya bahabwa inguzanyo nta nyungu basabwe ingana na miliyoni 10 z’ama-forint akoreshwa muri iki gihugu, ni ukuvuga angana n’ibihumbi 36 by’amadolari y’Amerika, azajya akurwaho mu gihe bagejeje ku bana batatu.

Orban yavuze ko ku bihugu byo mu burengerazuba bw’isi (Uburayi n’Amerika) umuti ku kibazo cy’imbyaro ziri kugabanuka mu Burayi ari abimukira Kuri buri mwana ubura, hakwiye kubaho undi uvuka, bityo imibare izagenda neza.

Yagize ati: "Abaturage ba Hongrie bo babibona ukundi. Ntidukeneye imibare. Ducyeneye abana b’Abanya-Hongrie.

Ubwo Orban yatangazaga izo ngamba, habaga indi myigaragambyo mu murwa mukuru Budapest y’abamagana ingamba za leta ye.

Abagera hafi ku 2000 bateraniye imbere y’ibiro bye, naho abandi bafunga ibiraro byo ku ruzi rwa Danube.

Abanyamakuru bavuga ko icyo yaherewe amashyi menshi cyane kurusha ibindi muri iryo jambo rye, ari itangazwa rya gahunda ikubiyemo ingingo zirindwi yo kongera imbyaro.

Mu bindi yatangaje, harimo no gusezeranya gushinga amashuri y’incuke ibihumbi 21 mu myaka itatu iri imbere.

Impuzandengo y’abana umugore wo muri Hongrie abyara mu buzima bwe ni abana 1.45. Ibi bishyira iki gihugu munsi y’impuzandengo y’ibihugu byo mu muryango w’ubumwe bw’Uburayi y’abana 1.58.

Ubufaransa ni bwo bufite impuzandengo y’imbyaro iri hejuru i Burayi iri ku bana 1.96, mu gihe Espanye ari yo ifite impuzandengo iri hasi cyane y’abana 1.33 ku mugore.

Niger, mu burengerazuba bw’Afurika, ni yo ifite impuzandengo y’imbyaro iri hejuru cyane kurusha ahandi ku isi, aho umugore wo muri iki gihugu aba ashobora kubyara abana 7.24 mu buzima bwe

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
INKURU ZAMAMAZA 10-08-2018

ITANGAZO RYA CYAMUNARA

Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza