Abantu barenga 50 baguye mu mirwano muri Siriya

Abagwanyi ba leta ya Kisilamu bakoze ibitero mu mu mijyi ibiri muri Siriya hagti mu ntara ya Hama kuri uyu wa kane tariki ya 18/5/2017 byica abantu babarirwa muri 50 nk’uko ibinyamakuru bihakorera byabitangaje.

Amashyirahamwe akurikirana ibibera muri Siriya yatangaje ko kandi intambara zikomeye zabaye hagati y’abarwanyi bal eta ya Kisilamu hamwe n’abarwanyi begamiye kuri leta ya Siriya mu mijyi ya Agareb na Al-Mabujeh.

Abaturage ba Siriya bagera kuri cumin a batanu hamwe n’abarwanyi begamiye kuri leta makumyabiri na barindwi nibo bapfiriye muri iyi mirwano

Ibi binyamakuru byavuze ko abantu bagera kiri 52 bose hamwe aribo bapfiriye muri ibi bitero by,aba barwanyi, muri aba bapfuye harimo abana 15. Ibyegeranyo kandi byagaragaje ko hanabayeho guhohotera ubuzima bw’abantu ndetse no gusahura amazu y’abaturage.

Ibi bitero byatanginjwe n’abarwanyi bal eta ya kisiramu bateye mu birindiro byari birimo abasirikare begamiye kuri leta ya Siriya binavugwa ko bahise bimukira mu yindi mijyi.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo