Kwamamaza

MU MAHANGA

Abanya-Kenya babyukiye mu matora y’umukuru w’igihugu

Yanditswe

kuya

na

Jean Paul Niyitanga
Abanya-Kenya babyukiye mu matora y’umukuru w’igihugu

Abaturage ba Kenya babyukiye mu matora y’umukuru w’igihugu aho bahitamo umwe mu bakandida babiri aribo Uhuru Kenyatta usanzwe ayobora iki gihugu ndetse na Raila Odinga wo muihuriro ry’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi.

Abaturage bo muri iki gihugu babyutse kare bajya gutora aho bamwe babyutse mbere ya saa sita z’ijoro bakajya gutegereza isaha y’amatora.

Umutekano wakajijwe mu mpande zose z’igihugu mu rwego rwo kwirinda ko hagira ibibazo by’umutekano muke bigaragara muri aya matora.

Mu matora y’umukuru w’igihugu cya Kenya yo muri 2007 yaranzwe n’imvururu ndetse abasaga 1, 100 bahasiga ubuzima ndetse abandi 600,000 bakurwa mu byabo n’izo mvururu.

Amatora yakurikiyeho muri 2013, na yo yahanganishije Raila Odinga na Uhuru Kenyetta yaranzwe no kutemera ibyayavuyemo ku ruhande rwa Odinga aho yavugaga ko yibwe amajwi.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka, amashyaka arenga atanu yihurije hamwe akora ihuriro ry’imitwe ya politiki itavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida Uhuru Kenyatta na Visi Perezida William Ruto bagamije guhuza imbaraga ngo umukandida wabo Raila Odinga uhataniye kuba Perezida ku nshuro ya kane azabashe kwegukana intsinzi.

Mu gihe Odinga yaba yegukanye intsinzi, Kalonzo Musyoka na we uri ku ruhande rw’abatavuga rumwe na Leta azahita aba Visi Perezida.

Uhuru Kenyatta mbere y’aya matora yafashe umwanya asaba abanyagihugu gutora mu mahoro birinda imvururu.

Barack Obama wahoze ayobora Leta zunze ubumwe za Amerika ufite inkomoko muri iki gihugu nawe yasabye abanya-Kenya gutora mu mahoro n’umutekano.

Dailynation yatangaje ko abasaga Miliyoni 19 ari bo biyandikishije ku malisiti y’itora ryo muri iki gihugu gituwe n’abasaga Miliyoni 48.

Kenyatta w’imyaka 55 arimo guhatanira kongera kuyobora igihugu nyuma ya manda arangije aho ashimirwa kuba yarongereye ibikorwa remezo akanazamura ubukungu muri rusange.

Utsindira uyu mwanya agomba kugira nibura amajwi ari hejuru ya 51%. Mu gihe nta we ubonetse amatora azasubirwamo mu Ugushyingo 2017.

Muri aya matora kandi Abanya-Kenya baratora Abadepite, Abasenateri, Abaguverineri n’abahagarariye inzego z’ibanze.

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza