Kwamamaza

MU MAHANGA

Amerika: Umukecuru w’imyaka 92 yarashe umuhungu we amuziza kumujyana mu bigo byita ku bageze mu za bukuru

Yanditswe

kuya

na

Makuruki
Amerika: Umukecuru w’imyaka 92 yarashe umuhungu we amuziza kumujyana mu bigo byita ku bageze mu za bukuru

Anna Mae Blessing w’imyaka 92 arashinjwa kwica umuhungu we amurashe amasasu abiri, ngo kuko uyu mugabo yari yafashe icyemezo cyo kujyana uyu mubyeyi umubyara mu bigo bicumbikirwamo abageze mu za bukuru muri Arizona.

Anna yananiwe kwihanganira kujya kuba mu nzu zicumbikira abakuze ahitamo kwica umuhungu we wifuzaga kumujyanayo kugira ngo aburizemo uyu mugambi.

Ikinyamakuru The Standard kivuga ko nyuma yo kwica umuhungu we, Anna Mae Blessing yahise atunga imbunda umugore wa nyakwigendera ariko ngo akaza kwirwanaho agakubita imbunda ikagwa ku ruhande agahita atabaza polisi.

Anna Mae Blessingyari ngo yari yarabwiye umuhungu ko adashaka kujya muri iki kigo avuga ko ari ukumutwarira ubuzima.

Nyuma yo gufatwa na polisi yagize ati, "Wantwariye ubuzima, nanjye nwaye ubwawe"

Anna Mae Blessing yabwiye polisi ko yashaka kwiyahura kuko ibyo yakoze adakwiye imbabazi nyuma yo kwihekura.

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza