Kwamamaza

MU MAHANGA

Amerika n’Ubushinwa bavuye mu magambo bashyira mu bikorwa ibyo guhangana mu bucuruzi

Yanditswe

kuya

Amerika n’Ubushinwa bavuye mu magambo bashyira mu bikorwa ibyo guhangana mu bucuruzi

Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zatangiye gusoresha ibicuruzwa biva mu Bushinwa bifite agaciro ka miliyari 34 z’amadolari y’Amerika, ikintu cyabaye imbarutso y’intambara y’ubucuruzi hagati y’ibihugu bibiri bya mbere bikomeye mu bukungu ku isi.

Uyu musoro uri ku kigero cya 25% watangiye kwakwa guhera saa sita z’ijoro ku isaha yo muri Amerika nkuko bbc ibitangaza.

Ubushinwa bwihimuye nabwo bushyiraho umusoro ungana na 25% ku bicuruzwa biva muri Amerika , nabyo bifite agaciro ka miliyari 34 z’amadolari y’Amerika.

Ubushinwa bushinja Amerika kuba ariyo yatangije icyo bwise "intambara ikomeye kurusha izindi zabayeho mu mateka y’ubukungu".

Minisiteri y’ubucuruzi y’Ubushinwa yagize iti:"Ubushinwa, nkuko bwari bwasezeranyije ko butazatangiza iyi ntambara, ubu byabaye ngombwa ko bwirwanaho kugira ngo burinde inyungu z’abaturage babwo."

Amakompanyi abiri akorera i Shanghai mu Bushinwa yabwiye BBC ko abayobozi ba gasutamo muri Amerika barimo batinza kwemerera ibicuruzwa kwinjira muri Ameika kuri uyu wa gatanu.

Mu ntangiriro y’uyu mwaka, Perezida Donald Trump w’Amerika yategetse ko ibicuruzwa biva mu Bushinwa bifite agaciro ka miliyari 50 z’amadolari y’Amerika bisoreshwa. Icyiciro cya mbere cy’iyi misoro kikaba rero cyatangiye kuri uyu wa gatanu.

Ni imisoro imisoro perezida Trump avuga ko igamije kurengera ibicuruzwa by’Amerika. Byakomye mu nkokora gahunda idakumira y’ubucuruzi mpuzamahanga yari isanzwe igenga ihanahana ry’ibicuruzwa mu myaka ya vuba.

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza