Berlinah akurikiranweho kwicisha umugabo we acide nyuma y’imyaka itanu batandukanye

Umugore ukomoka muri Africa y’Epfo, Berlinah Wallace yishe umukunzi we kubera kumufuhira nyuma yo kudashaka ko hari undi mukobwa wavugana cyangwa ngo yegere umukunzi we.

Berlinah Wallace yishe umugabo we akoresheje acide ubwo yakekaga ko hari undi mukobwa ushobora kwigarurira umutima w’umukunzi we.

Berlinah Wallace w’imyaka 48, uri kuburanira mu gihugu cy’Ubwongereza yahakanye ibyo kwica umugabo we Mark van Dongen wari utuye mu mujyi wa Bristol. Ubwo Berlinah Wallace yari mu rukiko yagaragaje ko yakundaga umugabo we aho yagize ati,”igihe cyose ntagufite, nta wundi uzakugira”

Nkuko BBC dukesha iyi nkuru ikomeza ibitangaza, uyu mukobwa yishe nyakwigendera Mark van Dongen mu kwezi kwa cyenda 2015, gusa akaba akomeje guhakana iby’urupfu rwe.

Igitangaje kandi giteye agahinda ni uko uyu mugore yasutse acide kuri nyakwigendera bamaze imyaka itanu batandukanye.

Mark van Dongen yapfiriye mu gihugu cy’Ububiligi nyuma y’amezi atanu arwana n’ubuzima ariko abaganga baza kubona ko ari mu bubabare bukabije, bahitamo kumuha imiti imukura kuri iyi si.

Abaganga bafashe umwanzuro wo kumufasha kuva mu mubiri nyuma yo kuba yari arimo gupfa urw’agashinyaguro aho yari atagishobora kwihagarika, yaracitse akaguru k’ibumoso, ijisho rimwe ritakibona ndetse bigaragara ko agowe n’ubuzima.

Alexis Bikorimana

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo