Kwamamaza

MU MAHANGA

Burundi: Abazarangiza 2017 babana batarasezeranye bazatangira gufungwa

Yanditswe

kuya

na

Jean Paul Niyitanga
Burundi: Abazarangiza 2017 babana batarasezeranye bazatangira gufungwa

Abantu bose babana batarasezeranye mu mategeko bo mu gihugu cy’u Burundi bahawe amezi abiri bakaba bamaze kubikora byabananira bakajyanwa mu nkiko bagakatirwa ibihano birimo n’igifungo.

Ibi bishingiye ku itegeko ritavuzweho rumwe ryasinywe na Perezida Pierre Nkurunziza muri Gicurasi uyu mwaka avuga ko rigamije gutuma sosiyete y’u Burundi irangwamo amahoro n’umutekano.

Minisitiri ushinzwe uburenganzira bwa muntu mu Burundi ,Martin Nivyabandi, yabwiye Al Jazeera ko abantu bazarangiza uyu mwaka babana batarasezeranye imbere y’amategeko bazajyanwa mu nkiko bagakurikiranwa bakaba banahabwa ibihano birimo igifungo.

Ati:“Nyuma y’ukuboza 2017, ibihano bizatangwa ku miryango y’abantu bazaba babana batarasezeranye imbere y’amategeko, nibatubahiriza iri tegeko bamwe muri bo bazajyanwa mu nkiko banafungwe.”

Muri Gicurasi uyu mwaka, Perezida Nkurunziza yatangije ubukangurambaga bwo gukangurira abantu kubana byemewe n’amategeko aho yabasabye kugaragarizanya urukundo bakundana n’urwo bakunda igihugu binyuze mu gusezerana.

Kuva icyo gihe, Guverinoma y’u Burundi yatangiye gushyira igitutu ku bantu babana batarasezeranye kugirango babikore vuba na bwangu.

Guverinoma y’u Burundi yakomeje kubabwira ko kubana mu buryo bwemewe n’amategeko bifasha kubungabunga uburenganzira bw’abana n’abagore cyane cyane iyo bigeze ku bijyanye no gutanga imirage n’indemano.

Ku rundi ruhande ariko abarundi bafite imyizerere y’idini ya Islam bavuga ko iri tegeko rizabangamira imyemerere yabo ibemerera gushaka abagore bageze kuri bane ndetse bamwe bakanibaza aho abandi bagore bazajya dore ko muri iki gihugu abagabo ari bacye cyane ugereranyije n’abagore.

Ku ruhande rw’abasore bakiri ingaragu bo baravuga ko bashobora kuzareka gushaka abagore kuko gusezerana bibasaba ibintu byinshi bamwe batazabasha kubona birimo inkwano n’ikiguzi cyo gutegura ubukwe.

Gusa ku ruhande rw’abagore, ngo iri tegeko bararyishimiye kuko ribahesha agaciro mu ngo zabo kuko baba babanye n’abo basezeranye.

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza