Kwamamaza

MU MAHANGA

Imfungwa zigera kuri 400 zatorotse gereza

Yanditswe

kuya

na

Makuruki
Imfungwa zigera kuri 400 zatorotse gereza

Polisi ya Libiya yavuze ko imfungwa zigera kuri 400 zatorotse gereza ituranye n’umurwa mukuru wa Libiya, Tripoli, mu gihe habaga ibikorwa by’urugomo byashyamiranyije imitwe yitwaje intwaro yo muri uwo mujyi.

Polisi yavuze ko imfungwa zashoboye gufungura imiryango ku ngufu kugira ngo zitoroke gereza ya Ain Zara.

Polisi yongeyeho ko kubera ubwoba, abarinda gereza batashoboye kuburizamo iri toroka ryakurikiye imyivumbagatanyo yabereye muri iyi gereza.

Ubushyamirane hagati y’imitwe yitwaje intwaro mu mujyi wa Tripoli, bwatumye leta ya Libiya ishyigikiwe n’umuryango w’abibumbye itangaza ko iki gihugu kiri mu bihe bidasanzwe.

Iri toroko gereza ryabaye ku cyumweru, ryabaye ubwo habaga ibikorwa by’urugomo hifashishijwe intwaro hagati y’imitwe ihanganye iri hafi y’iyo gereza ifungiwemo abagabo gusa nk’uko bbc yabitangaje

Amakuru avuga ko benshi mu mfungwa zo muri gereza ya Ain Zara iri mu majyepfo ashyira uburasirazuba bwa Tripoli, bari bashyigikiye Muammar Gaddafi wishwe wigeze gutegeka Libiya, ndetse bakaba bari barahamwe n’ibyaha byo kwica mu myigaragambyo yagejeje ku ikurwa ku butegetsi rya leta ye mu mwaka wa 2011.

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
INKURU ZAMAMAZA 10-08-2018

ITANGAZO RYA CYAMUNARA

Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza