Kwamamaza

MU MAHANGA

Ingabo za Uganda zirashinjwa gufata abagore ku ngufu muri Centrafurika

Yanditswe

kuya

na

Ferdinand Maniraguha
Ingabo za Uganda zirashinjwa gufata abagore ku ngufu muri Centrafurika

Ingabo za Uganda zari zaragiye mu bikorwa byo guhiga Joseph Kony n’inyeshyamba ze zirashinjwa gufata abagore ku ngufu muri Repubulika ya Centrafurika.

Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu, Human Rights Watch watangaje ko abagore bafashwe ku ngufu ari 13 guhera muri 2015.

Mu bagore 13 n’abakobwa batatu babajijwe na Human Rights Watch, bemeje ko bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’ingabo za Uganda zari mu bikorwa byo guhiga Kony mu mujyi wa Obo.

Ingabo za Uganda zafatanyaga n’iza Amerika mu guhiga no kurwanya ingabo za Lord Resistance Army za Joseph Kony. Izo ngabo mu kwezi gushize nibwo zatangaje ko zihagaritse ibikorwa byo guhiga uwo mugabo ndetse zitangira kuva muri Centrafurika.

BBC yatangaje ko hari abandi bagore n’abakobwa bashobora kuba barafashwe n’izo ngabo kandi ngo Loni irabizi.

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza