Kwamamaza

MU MAHANGA

Kenya: Abadepite bugarijwe n’amafoto y’ubwambure bw’umugore bari kohererezwa

Yanditswe

kuya

na

Bikorimana Alexis
Kenya: Abadepite bugarijwe n’amafoto y’ubwambure bw’umugore bari kohererezwa

Abadepite bo mu gihugu cya Kenya bamaze igihe bohererezwa amafoto agaragaza ubwambure bw’umugore kandi bigakorwa n’umuntu ufite nimero zose z’abadepite ba Kenya.

Kuri uyu wa kabiri, tariki ya 13 nibwo abadepite ba Kenya bateranye ngo bige ku kibazo cyo kohererezwa amafoto agaragaza imiterere y’umugore kandi bose akabageraho ku buryo basanga ashobora kubasenyera ingo cyangwa akangiza imibanire yabo n’abandi.

Depite Aden Duale na Chris Wamalwa babwiye inteko rusange ko batewe ubwoba n’umugore utazwi uboherereza amafoto y’urukozasoni bari kumwe n’imiryango yabo cyangwa n’inshuti zabo.

Wamalwa yagize ati, “Hari umugore wohereza amafoto yambaye ubusa, kandi kugeza ubu bimaze kunsenyera ariyo mpamvu bigomba kuvugutirwa umuti”

Depite Junet Muhamed we yagize ati, “Nakiriye amafoto kuri telefoni yanjye mudashobora kwemera kurebesha amaso yanyu, ku buryo uhita usaba Imana ngo izagufashe ntuzigere ubona ayo mafoto uri n’abantu cyangwa se ngo hagire umwana ufata telefoni yawe.”

Yongera ati, “Usanga iyo turi mu rugo tuba dufite kwikekakeka ko ayo mafoto ashobora kuza umugore akayabona bikaba byateza ikibazo gikomeye mu rugo”

Umudepite uhagarariye abagore, Kaptuya Cheboiwo yavuze ko ikibazo kitari ku bagabo gusa ko ahubwo usanga n’abagore bohererezwa bene ayo mafoto.

Yagize ati, “Mutekereza ko ari mwe gusa muhura n’iki kibazo? Si ko bimeze kuko natwe turugarijwe impande zose”

Nimero yohereza aya mafoto ibaruye ku mazina y’umunyabyaha kandi ushakishwa, gusa usanga hari n’igihe bene aba baba bashaka kwaka amafaranga abo baba boherereje ubu butumwa ariyo mpamvu iki kibazo kigomba guhagurukirwa.

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
INKURU ZAMAMAZA 10-08-2018

ITANGAZO RYA CYAMUNARA

Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza