Kwamamaza

MU MAHANGA

Kenya: Umugabo yajyanye Leta mu nkiko kubera gukoresha udukingirizo duturika

Yanditswe

kuya

na

Makuruki
Kenya: Umugabo yajyanye Leta mu nkiko kubera gukoresha udukingirizo duturika

Umugabo wo muri Kenya yatanze ikirego mu rukiko asaba ko ikigo cy’igihugu cy’ubuziranenge, icy’imisoro n’amahoro n’igicuruza imiti cya Beta Healthcare, byose bimuha indishyi, kubera indwara yanduye.

Uyu mugabo avuga kko kubera gukoresha udukingirizo duturika yahanduiye indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.

Amakuru dukesha bbc avuga ko uyu mugabo utatangajwe umwirondoro yavuze ko ibyo bigo uko ari bitatu byananiwe kurengera abaguzi bigaha ikirango cy’ubuziranenge udukingirizo tuzwi nka Zoom Condoms.

Uyu mugabo avuga ko yahise yanduza iyo ndwara umugore we, ibintu avuga ko bitari kuba byarabayeho iyo aza kuba yarakoresheje agakingirizo kujuje ubuziranenge.

Yakomeje avuga ko yaguze utwo dukingirizo ku matariki atandukanye hagati y’ukwezi kwa mbere n’ukwezi kwa 10 mu mwaka wa 2014 mu bice bitandukanye bya Kenya.

Mu nyandiko mvugo yashyikirije urukiko, avuga ko ku itariki 13 y’ukwezi kwa 10 mu mwaka wa 2014 ari bwo yatangiye kubona utuntu tw’uduheri ku myanya ndangagitsina ye ndetse akagira ububabare agiye kwihagarika.

Nyuma yo kwandura izi ndwara ngo yahise ajya ku muvuzi gakondo amuha imiti yagabanyije ububabare ariko ntibyabujije ko agira ihungabana agatangira kwiyahuza ibiyobyabwenge byamuviriyemo kwirukanwa ku kazi.

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
INKURU ZAMAMAZA 10-08-2018

ITANGAZO RYA CYAMUNARA

Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza