D R Congo: Ingabo za Leta zimaze kwica abarwanyi 390 b’umutwe wa Kamwina Nsapu

Ingabo nza Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo (RDC)ziravuga ko zishe abarwanyi 390 b’Umutwe urwanya Leta ya Congo uzwi ku Izina rya Kamwina Nsapu, mubikorwa byo kugarura amahoro mu Ntara za Kasai yohagati niy’Iburasirazuba.

Aya makuru yatangajwe na Brigadier General Leon-Richard Kasonga wo mu ngabo za DRCongo (FARDC) ,mu kiganiro yagiranye n’Abanyamakuru kuri uyu wa mbere asobanura uko ibitero byo kurwanya umutwe utavuga rumwe n’Ubutegetsi Kamwina Nsapu byagenze.

Yavuze ko “abasirikare 39 n’Abapolici 85 bo kuruhande rwa Leta ari bo bamaze kuburira ubuzima mu bitero byagabwe kuva mu kwezi kwa gatatu,Uretse abo baburiye ubuzima muri ibyo bitero hari n’abandi basirikari 9 baburiwe irengero mu gihe aba Polici n’Abasirikare 26 bakomerekeye kuri urwo rugamba.”

Hari andi makuru avuga ko abarwanyi ba Kamwina Nsapu 245 bo bashyize intwaro hasi bishyikiriza ingabo za Leta, muri bo harimo abana 54 batarageza imyaka y’Ubukure.

Ubuyobozi bya Congo bwasabye inzego z’ibanze mu Ntara ya Kasai y’iburasirazuba ndetse n’iyo hagati gukora ubukangurambaga bugamije guhamagarira abarwanyi b’uwo mutwe gushyira intwaro hasi kuko bimaze kugaragara ko batanesha ingabo za FARDC nkuko Igisirikare cya Congo cyabitangaje.

Leta irashinja abarwanyi ba Kamwina Nsapu kubiba umwiryane mu Ntara ya Kasai. Inkuru dukesha Radio Okapi iravuga ko ibikorwa bya kinyamanswa abo barwanyi bishoramo byatumye havuka amakimbirane akomeye hagati y’amoko y’aba Luluwa aba Luba aba Cokwe ndetse na aba Pende kandi ubundi ayo moko yose yarabanaga neza mbere yuko umutwe wa Kamwina Nsapu utangira guhungabanya umutekano muri ako gace.

Ndayishimiye Thierry

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo