Kwamamaza

MU MAHANGA

Myanmar: Abanyamakuru bakora inkuru zicukumbuye bakatiwe imyaka irindwi y’igifungo

Yanditswe

kuya

na

Makuruki
Myanmar: Abanyamakuru bakora inkuru zicukumbuye bakatiwe imyaka irindwi y’igifungo

Urukiko rwo muri Myanmar rwakatiye abanyamakuru babiri b’ibiro ntaramakuru bya Reuters igifungo cy’imyaka irindwi kubera kurenga ku itegeko rigenga amabanga ya leta mu gihe bakoraga inkuru-zicukumbuye ku bwicanyi bwakorewe abantu bo mu bwoko bw’aba-Rohingya.

Wa Lone w’imyaka 32 y’amavuko na Kyaw Soe Oo w’imyaka 28 y’amavuko, bombi b’Abanya-Myanmar, batawe muri yombi bafite inyandiko za leta bari bamaze guhabwa n’abapolisi.

Bakomeje kuvuga ko ari abere, bakavuga ko batezwe umutego na polisi. Uru rubanza rwafashwe ahanini nk’ikizamini ku bwigenge bw’itangazamakuru muri Myanmar.

Nyuma y’umwanzuro w’urukiko, Wa Lone yagize ati:"Nta bwoba mfite. Nta kintu na kimwe kibi nigeze nkora. Nemera ubutabera, demokarasi n’ubwigenge."

Aba bagabo bombi bubatse bakaba bafite n’abana bakiri bato, barafunze kuva batabwa muri yombi mu kwezi k’Ukuboza umwaka ushize wa 2017.

Ni iki bakoragaho iperereza?

Begeranyaga ibimenyetso ku bwicanyi bw’abagabo 10 bishwe n’igisirikare mu cyaro cya Inn Din mu majyaruguru ya leta ya Rakhine muri Myanmar mu kwezi kwa cyenda mu mwaka wa 2017.

Batawe muri yombi mbere yuko inkuru yabo itangazwa, bamaze guhabwa inyandiko n’abapolisi babiri bari bahuriye nabo bwa mbere mu nzu yo kuriramo cyangwa resitora.

Umupolisi watanze ubuhamya muri uru rubanza, yavuze ko guhurira muri resitora wari umutego wari watezwe aba banyamakuru.
Mbere yaho, igisirikare cyari cyatangaje iperereza cyakoze ku birego by’ihohoterwa muri leta ya Rhakine, iperereza ryagisoneye ko nta kintu na kimwe kibi cyakoze.

Nyuma yaho abayobozi nabo bakoze iperereza ryabo ku bwicanyi bwabereye mu cyaro cya Inn Din, bemeza ko ubwo bwicanyi koko bwabaye ndetse basezeranya ko ababigizemo uruhare bazabiryozwa.

Aba-Rohingya bagera ku bihumbi 700 bamaze guhunga Myanmar guhera mu mwaka ushize wa 2017.

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
INKURU ZAMAMAZA 10-08-2018

ITANGAZO RYA CYAMUNARA

Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza