Kwamamaza

MU MAHANGA

ONU yihanangirije bwa nyuma Korea ya Ruguru kugerageza ibisasu kirimbuzi

Yanditswe

kuya

na

UWIMBABAZI Eric
ONU yihanangirije bwa nyuma Korea ya Ruguru kugerageza ibisasu kirimbuzi

Akanama gashinzwe umutekano ku Isi gakorera mu muryango w’abibumbye (ONU) katangaje ko Korea ya Ruguru igomba gufatirwa ibihano kubera igeragezwa ry’ibisasu bya kirimbuzi ikomeje gukora.

Ibi bitwaro birimo n’icyo Korea ya Ruguru yateye ku cyumweru tariki ya 14 Gicurasi 2017 mu buryo yavuze ko ari ubw’igerageza.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara kuri uyu wa mbere n’aka kanama kagizwe n’ibihugu 15 harimo na Koreya ya Ruguru, rivuga ko ONU itegeka Korea ya Ruguru guhagarika vuba ibikorwa byo gukomeza gukora no kugerageza izi ntwaro kirimbuzi yabirengaho igafatirwa ibihano.

Hateranye inama kuri uyu wa kabiri tariki ya 16 Gicurasi 2017 igomba guhuza ibihugu bihuriye muri ako kanama mu rwego rwo kwigira hamwe no kuganira ku bihano bishobora gufatirwa Korea ya Ruguru, mu gihe yaba ikomeje kurenga ku mabwiriza, ku busabe bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’u Buyapani.

Ibi kandi bije nyuma y’uko mu mpera z’ukwezi gushize Umushumba wa Kiliziya Gatulika ku Isi Papa Francis yashyize mu majwi ONU kwigira ntibindeba mu kibazo cya Korea ya Ruguru na Leta Zunze ubumwe za Amerika, akanasaba ko habaho ibiganiro mu rwego rwo kunga ibi bihugu byombi no kugarura umutekano muri rusange nkuko BBC yabitangaje.

Kugeza ubu Korea ya Ruguru imaze kugerageza ibisasu bisaga icumi kuva mu mwaka wa 2016, ibintu itigeze na rimwe ivugaho rumwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika nk’igihugu kizwiho kugira intwaro n’igisirikari gihambaye ku rwego rw’Isi.

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza