Perezida w’Ubufaransa amaze gushyiraho Minisitiri w’Intebe mushya

Edouard Philippe niwe watorewe kuba Minisitiri w’Intebe w’Ubufaransa

Ku munsi wa mbere w’ubuyobozi bwa Perezida Macron watorewe kuyobora Ubufaransa mu minsi ishize ahise atoranya Edouard Philippe nka Minisitiri w’Intebe.

Uyu watorewe kuba Minisitiri w’intebe w’Ubufaransa yari asanzwe ari Meya w’umujyi wa Le Havre.

Alexis Kohler, umunyamabanga mukuru w’ibiro bya Perezida w’Ubufaransa (Elysee Palace) ni we watangaje iyi nkuru kuri uyu wa mbere nkuko ibiro ntaramakuru by’abanyamerika (Associated Press -AP) byabitangaje.

Philippe ubusanzwe ni umuhanga mu mategeko, ni umwanditsi w’ibitabo bya politiki kandi yigeze gukina umukino wa Boxing ndetse awukunda cyane. Arubatse ndetse afite abana batatu. Ntabwo yari afite ibigwi bikomeye mu bya politiki ariko gutorwa kwe byashimangiye ibyo Macron yavuze yiyamamaza ko agiye kuzahura Ubufaransa akoresheje abantu bakiri bato kuko nawe afite imyaka 46 y’amavuko.

Uyu mugabo ntabwo abarizwa mu ishyaka rya Macron kuko we aba mu ishyaka ryitwa La République En Marche mu gihe uyu Minisitiri w’Intebe aba mu ishyaka rya centre-right Republicans ryari ryababajwe n’itsinzi ya Macron akimara gutsinda amatora.

Phillip ngo afitanye ubucuti bukomeye na Alain Juppé wari Minisitiri w’itebe wa Jacques Chirac wayoboye Ubufaransa kuva 1995 kugeza 2007.

Kuba Macron yashyizeho Minisitiri w’Intebe badahuje ishyaka byishimiwe na benshi kuko byagaragaje ko ashaka gufatanya n’andi mashyaka kuyobora igihugu mu mpinduramatwara y’ubukungu yiyemeje kuri manda ye.

Perezida Macron yarahiriye gutangira imirimo yo kuyobora igihugu kuri iki Cyumweru tariki 14 Gicurasi 2017.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo