Kwamamaza

MU MAHANGA

Tanzania: Hagaragaye ikiremwa cyateye urujijo gifite ishusho y’umuntu.

Yanditswe

kuya

na

Editor1
Tanzania: Hagaragaye ikiremwa cyateye urujijo gifite ishusho y’umuntu.

Ubuyobozi bwa police yo mu gace kitwa Rukwa bwemeje ko ku kigo cy’amashuri abanza ya Kalalasi mu Karere ka Kalambo ndetse byagaragaye ko byateye abarimu n’abanyeeshuri impagarara.

Mu bigaragara byose urebye wese iki kiremwa abona ari ibimenyetso byose bigaragara ko ari ikiremwa muntu, ariko gifite uburebure ari bugufi cyane ukurikije n;ubw’umuntu usanzwe. Gifite uburebure buri munsi ya Cm 12-15.

Aganira na Daily News Digital uhagarariye police ya Rukwa Komanda George Kyando avuga ko ibi byabaye kuwa kabiri tariki 05/02/2019. Komanda yakomeje avuga ko iki kiremwa kitaricyemezwa neza icyo aricyo n’ubwo abarimu n’abanyeshuri bari kwemeza ko ari umuntu.

Yagize ati: ” Abantu benshi batangiye kwemeza ko ibi byaba ari imyuka mibi, ariko twebwe nka Police turacyashakisha ngo tumenye mu by’ukuri ibyo aribyo, ariko ikigaragara ntabwo ari ikiremwamuntu nk’ibisanzwe tumenyereye. Twabihariye abafite inararibonye mu buzima ngo bwatwigire batumenyere niba ari ikiremwamuntu koko cyangwa ari ikindi kintu runaka."

Nicodemus Kapele watanze ubuhamya, yavuzeko iki kiremwa bakibonye ari mugitondo cyakare batazi aho cyaturutse ubwo nibwo abarimu n’abanyeshuri batangiye kugitera amabuye kugeza gipfuye.

Tom Stephano umwarimu wugisha kuri iki kigo uhamaze imyaka 4. Nawe yatangaje ko amasomo yarangiye ari 16h30, ariko abanyeshyuri baguma mudutsinda duto ubwo naje kubona mbona bakoze uruziga bose bafite ikintu barigushungera ubwo nibwo nabegereye ngo njye kureba ibyo bashungereye nsanga ni icyo kiremwa. Byasabye ko tukimenaho amazi kugira ngo kigaragare kuko njyewe nababwiraga ko wasanga ari igikeri. Twasanze ari icyo kiremwa.

Umuyobozi w’iri shuri Billy Philipo, nawe yemeje ko koko iki kiremwa cyagaragaye ariko atagira amakuru menshi yagitangazaho kuko ubushakashatsi bugikomeza ngo hamenyekane koko icyo aricyo.

JPEG - 45.9 kb
Ikiremwa kidasanzwe cyagaragaye muri Tanzania

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
INKURU ZAMAMAZA 10-08-2018

ITANGAZO RYA CYAMUNARA

Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza