Kwamamaza

MU MAHANGA

Thailand: Abakinnyi 12 n’umutoza wabo bari baraheze mu buvumo bakuwemo ari bazima

Yanditswe

kuya

na

Makuruki
Thailand: Abakinnyi 12 n’umutoza wabo bari baraheze mu buvumo bakuwemo ari bazima

Igisirikare kirwanira mu mazi cyo muri Thailande cyari kiyoboye ibikorwa by’ubutabazi kiravuga ko abari basigaye mu bahungu 12 n’umutoza wabo w’umupira w’amaguru bari baheze mu buvumo bose bamaze gukurwamo amahoro kuri uyu wa kabiri.

Mu butumwa cyanyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa Facebook, igisirikare kirwanira mu mazi cya Thailande cyagize ko bishimiye kuba abahungu 12 b’ikipe yitwa wild boars n’umutoza wabo bavuye mu buvumo. Bose ari bazima

Aya makuru yakiriwe n’imbaga nyamwinshi muri Thailand kuko bari bategerazanije ubwuzu aba bahungu bamaze mu buvumo ibumweru birenga bibiri.

Mu bari baheze mu buvumo harimo abahungu bari mu kigero kiri hagati y’imyaka 11 na 17 y’amavuko bagiye muri ubu buvumo bari kumwe n’umutoza wabo w’imyaka 25 y’amavuko.

Aba bakinnyi uko ari 12 batwawe n’amazi ubwo bari bamaze gukora imyitozo kuwa 23 Kamena, gusa bakigera mu buvumo babona ikibuye kinini bakijyaho mu rwego rwo kwirwanaho bya kigabo.
Bakimara kuburirwa irengero hagiyeho itsinda ririmo abasaga 1000 baturutse impande n’impande bafite ubumenyi butandukanye ngo bashakisha aba bakinnyi.

Nyuma y’iminsi 9 ba kabuhariwe mu koga bakomoka mu gihugu cy’Ubwongereza nibo baje kubabona bitendetse ku ibuye kinini kiri mu buvumo.
Gusa ibyishimo by’abaturage ntibyatinze kuko igisirikare cyavuze ko aba bakinnyi bazamaramo amezi ane kugeza umwuzure urangiye bakabona kubakuramo nkuko bbc ibitangaza.

Nyuma gato Leta ya Thailand yanze kurebera ivuga ko hagomba gukorwa icyo aricyo cyose ariko aba bakinnyi bakarokorwa mu maguru mashya, aribwo hahitaga hatangira igikorwa kidasanzwe cyo kubarokora. Abahungu bane bakurwa mu buvumo ku cyumweru, abandi bane bakurwamo ku wa mbere - na bane n’umutoza wabo bari basigaye bakuweho kuri uyu wa kabiri tariki ya 10 Nyakanga 2018.

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
INKURU ZAMAMAZA 10-08-2018

ITANGAZO RYA CYAMUNARA

Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza