Kwamamaza

MU MAHANGA

Ubuhinde bwashyizeho akayabo ku muntu uzatunga agatoki ahari umuntu usabiriza

Yanditswe

kuya

na

Bikorimana Alexis
Ubuhinde bwashyizeho akayabo ku muntu uzatunga agatoki ahari umuntu usabiriza

Igihugu cy’Ubuhindi cyafashe ingamba zo guhemba umuntu wese uzatungira agatoki abashinzwe umutekano aho yabonye umuntu uri gusabiriza ku muhanda, aho bateganya gutanga $7.60.

Igihugu cy’Ubuhinde cyafashe icyemezo cyo gutanga ibihembo ku bazerekana abantu basabiriza mu mijyi ikomeye y’iki gihugu cyane cyane Hyderabad.

Ubutegetsi bw’umujyi wa Hyderabad, nibwo bwafashe iya mbere mu gushimangira icyemezo cyafashwe n’Ubuhinde cyo kuba bamaze kuvana abantu basabiriza ku muhanda bitarenze mu kwezi k’Ukuboza uyu mwaka.

Nkuko BBC dukesha iyi nkuru ibitangaza, igihugu cy’Ubuhinde gishobora kuba gifashe iki cyemezo kubera urugendo rw’Umukobwa wa Trump, Ivank Trump, nubwo iki gihugu kibihakana cyivuye inyuma.

Mu cyumweru gishize nibwo igipolisi cy’iki gihugu cyari cyatangije gahunda yo kwirukana burundu abana b’inzererezi bakundaga gusabiriza imbere y’insengero, aho bategerereza imodoka ndetse no ku mihanda ya za Gari ya moshi.

Abasabiriza muri uyu mujyi bafatwa n’igipolisi bafungirwa mu mujyi wa Hyderabad hafi ya gereza nkuru y’uyu mujyi.

Iki gihugu kiri mu myiteguro ikomeye yo kuzakira umukobwa wa Perezida Donald Trump witwa Ivank Trump, aho azitabira inama mpuzamahanga y’abashoramari izabera muri iki gihugu kuwa 28 na 29 Ugushyingo 2017.

Ibi byaherukaga mu mwaka w’i 2000, aho abantu bari batunzwe no gusabiriza ku muhanda wo mu mujyi wa Hyderabad birukanwe by’agateganyo ubwo iki gihugu cyari kigiye gusurwa na Perezida wa Leta zunze Ubumwe, Bill Clinton.

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza