Kwamamaza

MU MAHANGA

Uganda: Abanyeshuri 6 batawe muri yombi nyuma y’imyigaragambyo yabahanganishije na Polisi

Yanditswe

kuya

na

Bikorimana Alexis
Uganda: Abanyeshuri 6 batawe muri yombi  nyuma y’imyigaragambyo yabahanganishije na Polisi

Abanyeshuri bo muri Kaminuza ya Makerere muri Uganda bazindukiye mu myigaragambyo binubira ubuyobozi bushya buriho ndetse n’icyemezo leta yafashe cyo kongera amafaranga bishyuraga byatumye abagera kuri batandatu batabwa muri yombi Uganda: 6 batawe muri yombi harimo n’umuyobozi wabo Papa Were Salim .

Abanyeshuri biga muri iyi Kaminuza ntibanyuzwe no kuzamura amafaranga bishyuraga, ibyo gukuraho amasomo ya nimugoroba, gukuraho inkunga ya Leta ku banyeshuri bikitwa inguzanyo,….

Papa Were Salim uhagarariye abanyeshuri muri iyi Kaminuza wamaze gutabwa muri yombi na polisi ya uganda avuga ko Makerere atari Kaminuza yigenga ku buryo abanyeshuri aribo bagomba kwishyura buri kimwe gikenewe nkuko Daily Monitor dukesha iyi nkuru ibitangaza.

Polisi y’iki gihugu byayisabye gukoresha ibyuka biryani mu maso kugira ngo ibashe guturisha aba banyeshuri bari biyemeje guhangana.

Nyuma y’iyi myigaragambyo Polisi ya Uganda yataye muri yombi 6 bari bayiyoboye harimo n’Uhagarariye abanyeshuri Papa Were Salim.

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza