Uganda: Abapolisi umunani bafungiye gusinzira bari k’uburinzi

Polisi ya Kampala muri Uganda yataye muri yombi abapolisi umunani nyuma yo kubasanga ahantu hatandukanye basinziriye bari ku kazi k’uburinzi.

ACP Siraje Bakaleke, Umuyobozi wa Polisi mu gace k’amajyepfo ya Kampala niwe wakoze igenzura asanga aba bapolisi umunani basinziriye bari ku kazi k’uburinzi mu bice bitandukanye bya Kampala na Entebbe.

Iri genzura ACP Bakaleke yarikoze mu ijoro ryo kuwa gatanu tariki 04 rishyira tariki 05 Kanama 207, nyuma yo gusanga aba bapolisi basinziriye ku kazi yahise ategeka ko batabwa muri yombi bose uko ari umunani.

Yategetse kandi ko batongera kugaruka ku kazi kuri sitasiyo ya polisi iyo ari yo yose bakabanza gutanga ibisobanuro no kwiregura imbere y’urukiko ku cyaha cyo gusuzugura akazi nkuko Dailymonitor yabitangaje.

ACP Bakaleke yavuze ko azakomeza kugenzura akareba niba hari abandi bapolisi b’abanebwe n’abasuzugura akazi bagahitamo gusinzira aho gukora akazi kabo ko kurindira abaturage umutekano wabo n’ibyabo.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo