Kwamamaza

MU MAHANGA

Uganda: Joseph wafashe ku ngufu abuzukuru be batatu yakatiwe imyaka 60 y’igifungo

Yanditswe

kuya

na

Bikorimana Alexis
Uganda: Joseph wafashe ku ngufu abuzukuru be batatu yakatiwe imyaka 60 y’igifungo

Kuri uyu wa kabiri, Urukiko rukuru rwa Luweero muri Uganda rwakatiye imyaka 60 y’igifungo umugabo wafashe ku ngufu abuzukuru be batatu akanabanduza virusi itera SIDA.

Joseph Ssemuwemba w’imyaka 42 y’amavuko wo muri Kiyanda mu gace Makulubita yahamwe n’ibyaha byo gufata ku ngufu abana batatu hagati ya Werurwe na July 2015.

Joseph yafatiranye aba bana bataragira imyaka yo kubasha kumuhakanya ibyifuzo bye akajya abasambanya uko abishatse kugeza bose abanduje SIDA.

Mu bafashwe ku ngufu umukuru yari afite imyaka 12, undi afite 10 mu gihe umuto yari afite imyaka 9 gusa y’amavuko.

Urukiko rwifashishije ibimenyetso byo kwa muganga ndetse n’ubuhamya bw’aba bana basanga Joseph Ssemuwemba w’imyaka 42 ahamwa n’icyaha n’ubwo we yabihakanaga yivuye inyuma avuga ko ari ukumuhimbira.

Urukiko rumaze kubona ko ibyo aregwa bimuhama, rwamukatiye igifungo cy’imyaka 20 y’igifungo ariko kuko yangije ubuzima bw’abana b’abakobwa batatu bakuba iki gihano inshyuro eshatu kiba imyaka 60 ari muri gereza.

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
INKURU ZAMAMAZA 10-08-2018

ITANGAZO RYA CYAMUNARA

Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza