Kwamamaza

MU MAHANGA

Uganda: umukambwe w’imyaka 69 yateye umwana we inda amukangisha ibiryo

Yanditswe

kuya

na

Bikorimana Alexis
Uganda: umukambwe w’imyaka 69 yateye umwana we inda amukangisha ibiryo

Umukambwe w’imyaka 69 uzwiho ubupfumu yitereye umwana we inda amukangisha ko natemera ko baryamana ari bumwime ibyo kurya ndetse ko nta n’ubundi bufasha nk’umubyeyi we azongera kubona.

Kuri uyu wa mbere tariki ya 12 Werurwe, mu Karere ka Mpigi muri Uganda, polisi yataye muri yombi umukambwe w’imyaka 69 wateye umwana yibyariye inda akamukangisha ko n’agira icyo avuga cyangwa agahakana ibyifuzo bye azamwima ibyo kurya ndetse n’ubundi bufasha bwose yamuhaga nk’umubyeyi.

Vincent Ssenoga uzwi nka Jjaja Kasooba w’imyaka 69 uzwiho kwigira umuvuzi gakondo (umupfumu), yafashwe nyuma y’aho umugiraneza wari uzi ibikorerwa uyu mukobwa ahisemo kujyana ikirego kuri polisi.

Polisi ikimenya ibi yahise yihutira kubikurikirana maze ihita ijyana uyu musaza utagira ubumuntu kuri biro bya polisi ya Mpiri.

Uyu mukambwe si ugatera inda umwana we gusa kuko yamwanduje n’agakoko gatera SIDA mu gihe cy’imyaka isaga irindwi yari amaze amusambanya ku gahato.

Vincent Ssenoga uzwi nka Jjaja Kasooba w’imyaka 69 yabanaga n’uyu mukobwa yangije gusa, kuko yamaze gutandukana n’abandi bagore be batandatu ndetse n’abana be bakuru bakaba baramaze kubaka ingo zabo abandi bakaba bakora mu duce dutandukanye muri iki gihugu nk’uko daily monitor yabitangaje.

Itegeko ryo muri Uganda rigene ko umuntu wese uhamwe n’icyaha cyo gusambanya ku gahato umwe mu banyamuryango be akamutera inda kandi atagejeje imyaka y’ubukure akatirwa igifungo cya burundu.

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza