Umuhungu wa Museveni yitandukanyije n’abamwamamariza gusimbura se

Maj Gen Muhoozi Kainerugaba, umuhungu wa Perezida Museveni akaba n’Umujyanama we mukuru mubijyanye n’Ibitero by’Ingabo zidasanzwe, (special operations) yatangaje ko nta gahunda afite yo kwinjira muri politiki mu minsi ya vuba nubwo hari amatsinda y’urubyiruko akomeje kugaragaza kumushyigikira no kumwamamaza mu buryo avuga ko atabatumye.

Uyu Maj Gen Kainerugaba w’imyaka 42 yavuze ko adashyigikiye amatsinda y’urubyiruko akomeje kugaragaza ko ashyigikiye ko yazasimbura se ku mwanya wa Perezida wa Uganda ndetse ngo nta gahunda afite yo kwinjira mu bikorwa bya politiki mu minsi ya vuba.

Nubwo Maj Gen Kainerugaba avuga ibi ariko, muri iyi minsi hari amatsinda y’urubyiruko arimo kumwamamaza hirya no hino hifashishijwe imbuga nkoranyambaga cyane cyane facebook.

Uyu wahoze ari umugaba w’ingabo zidasanzwe (Special Forces) akaza kugirwa umujyanama wa se (Museveni) mu bya gisirikare, yavuze ko nta sano afitanye n’amatsinda y’urubyiruko rwirirwa rumumwamamaza nkuko umuvugizi we Maj Chris Magezi yabitangarije Chimpreports.

Magezi yagize ati: "Ntabwo Muhoozi yigeze ahura cyangwa ngo agirane ibiganiro n’ayo matsinda, kubw’ibyo rero ibitekerezo bagenda bakwirakwiza ni ibyabo bwite."

Maj Magezi, yavuze ko abo bantu bagenda bafungura amatsinda bahuriraho kuri facebook bakayashyiraho izina rya Maj Gen Muhoozi Kainerugaba kugirango bakurure abafana ariko ngo ntabyo aba yabatumye.

Uyu muvugizi wa Muhoozi yavuze ko bosi we akoresha urubuga nkoranyambaga rumwe rwa twitter mu izina rya @mkainerugaba kandi ngo account ye irazwi nta muntu wayitiranya.

Ngo hari itsinda ryiyise ‘MK Generation’ ririmogukusanya inkunga yo kwamamaza umukandida wabo muri 2021, Magezi yavuze ko ababaha amafaranga bakwiye kuzirengera ingaruka zabyo.

Icyakora Magezi yavuze ko ari byiza kuba urubyiruko rushyigikiye Maj Gen Muhoozi ariko ngo ntiyabatumye gukora icyo ari cyo cyose mu izina rye.

Maj Gen Muhoozi Kainerugaba yitoreje mu mashuri ya gisirikare atandukanye yo muri Uganda, Leta zunze ubumwe za Amerika, no muri Afurika y’Epfo.

Byagiye bihwihwiswa ko ashobora kuba yiteguye gusimbura se ku butegetsi ariko agakomeza kubihakana ndetse n’ubu umuvugizi we yavuze ko nta gahunda afite yo kwinjira mu bikorwa bya politiki mu minsi ya vuba. Ahubwo nkuko yabivuze kenshi nava mu mirimo y’igisirikare azafata umwanzuro w’indi mirimo azakomeza gukorera igihugu.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo