Umuntu umwe yapfiriye mu myigaragambyo yadutse muri Kenya nyuma y’Amatora [AMAFOTO]

8

Polisi yo mu gihugu cya Kenya yatatanyije abaturage bashyigikiye Raila Odinga bigaragambyaga bamagana ibyavuye mu matora nyuma yuko na Odinga abyamaganye avuga ko ari ibihimbano biviramo umuturage umwe gupfa.

Ibiro Ntaramakuru by’Amerika (AP) byatangaje ko umuntu umwe yapfiriye muri iyi myigaragambyo.

Aba baturage bigaragambirizaga i Nairobi mu murwa mukuru no mu bindi bice by’igihugu. Bashyamiranye na Polisi yo muri iki gihugu maze polisi yitabaza kubamishagiramo ibyuka biryana mu maso mu rwego rwo kubatatanya.

Nyuma yo kubona iby’ibanze byavuye mu matora, Odinga yavuze ko abahanga mu ikoranabuhanga (hackers) bibiye Kenyatta amajwi bakoresheje umwirondoro wa Christopher Msando wari umuyobozi muri Komisiyo y’amatora wari ushinzwe ikoranabuhanga akaza kwicwa mu gihe cyo kwiyamamaza.

Nyuma gato yuko Odinga ahakanye ibyavuye mu matora, imyigaragambyo yahise itangira hirya no hino mu gihugu cyane cyane mu mujyi mukuru Nairobi no muri Kisumu.

Aba baturage bagiye batwikira amapine mu muhanda, bashyira amabuye n’ibiti mu muhanda, ndetse bahangana na Polisi yo muri iki gihugu ari na bwo umwe mu baturage yahise apfira ahitwa Kisii nkuko Leonard Katana, umuyobozi wa Polisi muri ako gace yabitangarije AP.

Iyi myigaragambyo yibukije abantu iyaherukaga kuba muri iki gihugu na yo yatewe n’amatora yabaye muri 2007 aho abasaga 1000 bapfuye abandi ibihumbi byinshi bagahunga.

Odinga wahoze ari Minisitiri w’Intebe w’iki gihugu yavuze ko abarwanashyaka ba Jubilee, ishyaka rya Kenyatta, ari bo binjiye mu mabanga ya komisiyo y’amatora bakiba amajwi.

Komisiyo y’Amatora muri Kenya yavuze ko igiye kwiga ku byo Odinga arimo kuvuga kugirango irebe niba bifite ukuri.

Mu majwi y’agateganyo, Kenyatta ni we uri imbere mu bakandida umunani n’amajwi 54.34% mu gihe Odinga we amukurikiye n’amajwi 44.78%.

Minisitiri w’umutekano w’Imbere mu gihugu Fred Matiangi, yabujije abantu gukoresha imbuga nkoranyambaga mu gushishikariza abantu kwigaragambya avuga ko nibikorwa izo mbuga ziza gufungwa.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 8

  1. Ntibazi ibyo bakina nabyo Wenda nabo nibapfusha milioni yabantu nibwo bazamenya ibi byabyo naho ubundi Kenya baziko ari imikino

  2. Umugwi Utunganya Amatora Muri Kenya Nukore neza ushire ibintu kumugaragaro ukuri kuje ahabona,hatsinde uwatsinze.

Tanga Igitekerezo