Kwamamaza

MU MAHANGA

Umunyamakuru wa televiziyo ya Fox News amaze imyaka 10 adakaraba intoki

Yanditswe

kuya

na

Editor1
Umunyamakuru wa televiziyo ya Fox News amaze imyaka 10 adakaraba intoki

Umunyamakuru Pete Hegseth wa televiziyo Fox News yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, yatangarije kuri televiziyo ko amaze imyaka 10 adakaraba intoki kubera ko kuri we udukoko twa mikorobe (microbes) ntiyemera ko tubaho.

Ubwo yari ari mu kiganiro Fox and Friends cy’iyi televiziyo, Hegseth yavuze ko utu dukoko twanduriramo indwara zimwe na zimwe tutabaho kuko tutabonwa n’ijisho risanzwe ry’umuntu.

Hegseth, wize muri kaminuza za Harvard na Princeton, zimwe muri kaminuza zikomeye cyane ku isi, yagize ati, “Nisiga umuti wo kunkingira”.

Yavuze ayo magambo nyuma yaho bagenzi be Ed Henry na Jedediah Bila bakorana muri icyo kiganiro, bamunnyeze bavuga ko arya pizza z’ibisigazwa.

Hegseth yongeyeho ati, “Intego yanjye mu mwaka wa 2019 ni ukuvugira kuri televiziyo ibintu ubundi mvuga ntari kuri televiziyo".

Ku mbuga nkoranyambaga, amagambo ye yakiriwe mu buryo butandukanye, bamwe bamushyigikira mu gihe abandi bagaragaje impungenge.

Umwe mu bamushyigikiye abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter yavuze ko ari hafi kuzuza imyaka 70 y’amavuko, yavuze ko umubiri w’umuntu ukenera udukoko twa mikorobe tumwe na tumwe ngo umenye uburyo bwo kuturwanya, ko hari aho abantu bamwe badutinya byo gukabya.

Undi muntu ukoresha Twitter, yibajije niba uyu munyamakuru yakumva anyuzwe abakozi bo muri resitora babaye bategura amafunguro mu gihe batakarabye intoki zabo ku bwende.

Nyuma yaho, Hegseth yaje kubwira igitangazamakuru USA Today ko amagambo ye yari agamije gutebya nk’uko bbc ibitangaza.

Yavuze ko bitumvikana ukuntu abantu bayafashe uko yakabaye kandi bayaremereje mu gihe we yavugaga aya magambo ashyenga.

Ikigo cyo guhangana no gukumira indwara gifite icyicaro muri Amerika, gitangaza ko gukaraba intoki mu buryo buhoraho ari bumwe mu buryo bwiza cyane bwo kwikuraho udukoko twa mikorobe, kwirinda kurwara, no kwirinda gukwirakwiza utwo dukoko twa mikorobe mu bandi bantu.

Perezida Donald Trump w’Amerika umaze kugaragara mu biganiro by’iyi televiziyo byinshi kurusha indi televiziyo ikomeye iyo ari yo yose ku isi yemeye inshuro nyinshi ko atinya udukoko twa mikorobe.

Mu gitabo cye yatangaje mu mwaka wa 1997 cyitwa The Art of the Comeback, Trump agira ati, “Umwe mu mivumo y’ubuzima bwo muri Amerika, ni uguhana ikiganza...”

“Ndi umuntu ukunda mu buryo budasanzwe kugira intoki zisukuye. Numva ntuje cyane kurushaho iyo maze gukaraba intoki neza, ibintu nkora kenshi gashoboka”.

Bamwe bavuga ko guhangayikishwa no kugira isuku cyane nabyo bishobora kuba ikintu kibi, mu kugabanya ubwirinzi kamere bw’umubiri ku dukoko twa mikorobe.

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
INKURU ZAMAMAZA 10-08-2018

ITANGAZO RYA CYAMUNARA

Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza