Kwamamaza

MU MAHANGA

Zimbabwe: Abagize uruhari mu bwicanyi bwakurikiye amatora bagiye kubiryozwa

Yanditswe

kuya

na

Makuruki
Zimbabwe: Abagize uruhari mu bwicanyi bwakurikiye amatora bagiye kubiryozwa

Perezida wa Zimbabwe, Emmerson Mnangagwa yashyizeho akanama kagizwe n’abantu barindwi ko gukora iperereza ku bwicanyi bwabereye mu myigaragambyo yakurikiye amatora ya perezida yabaye mu kwezi gushize kwa karindwi.

Hashize iminsi ibiri amatora abaye, abantu batandatu barishwe ubwo abasirikare barasaga ku bigaragambyaga bashyigikiye urugaga rw’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi ahuriye mu ishyaka MDC, bavugaga ko umukandida wabo akaba n’umukuru w’ishyaka, Nelson Chamisa, yibwe intsinzi.

Ubwo urukiko rwo kubungabunga itegeko-nshinga rwanzuraga ku kirego cy’abatavuga rumwe n’ubutegetsi, rwavuze ko nta kimenyetso rwabonye cy’uburiganya nuko rwemeza ko Bwana Mnangagwa ari we watsinze amatora ya perezida yabaye ku itariki ya 30 y’ukwezi gushize kwa karindwi nk’uko bbc dukesha iyi nkuru ibitangaza.

Aka kanama kazaba kayobowe na Kgalema Motlanthe wigeze kuba Perezida w’Afurika y’epfo, akazafashwa n’impuguke z’Abanyazimbabwe, umucamanza w’Umwongereza ndetse n’uwahoze ari umunyamabanga mukuru w’umuryango Commonwealth uhuza ibihugu byiganjemo ibyahoze ari koloni z’Ubwongereza.

Aka kanama kahawe igihe cy’amezi atatu ngo kabe katahuye icyateye imyigaragambyo yabaye ku itariki ya mbere y’uku kwezi kwa munani, uruhare igisirikare cyayigizemo n’impamvu yatumye cyica abantu.

Ibikorwa by’iki gisirikare byasize icyasha isura ya Perezida Mnangagwa mu ruhando rw’amahanga. Yizeye ko aka kanama kigenga kazagaragaza ko ashyize imbere ubutegetsi bugendera ku mategeko

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
INKURU ZAMAMAZA 10-08-2018

ITANGAZO RYA CYAMUNARA

Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza