Zimbabwe: Hagiye kubakwa kaminuza izitirirwa perezida Mugabe

Mu gihugu cya Zimbabwe hagiye kubakwa kaminuza izitirirwa perezida wacyo Robert Gabriel Mugabe ikazatwara akayabo ka milirayi y’amadorali y’Amerika angana n’asaga miliyari 820 amafaranga y’u Rwanda

Iyi kaminuza izaba iherereye mu karere ka Mazowe mu birometero 36 uvuye mu murwa mukuru wa Harare, ikazaba ifite intego yo gufasha urubyiruko guhanga udushya mu bumenyi,ikoranabuhanga kwihangira imirimo n’ubushashatsi.

Biteganijwe ko izatangira muri Kamena 2018 ikazakira abanyeshuri 1500 baziga mu mashami agera ku munani arimo Ubwubatsi, Imibare,Ubuvuzi, Ububanyi n’amahanga, ikoranabuhanga n’itumanaho n’ibindi.

Umuyobozi ushinzwe za Kaminuza muri Zimbabwe Jonathan Moyo yabwiye itangazamakuru ko iyo kaminuza izubakwa mu rwego rwo guha icyubahiro umukambwe Robert Mugabe ku bwo gushyigikira Uburezi n’imiyoborere ye myiza.

Miliyoni 800 z’amadorali y’Amerika zizakoreshwa mu kubaka mu gihe miliyoni 200 z’amadorali y’Amerika zizakoreshwa mu gutangira ibikorwa bya kaminuza.

Perezida Robert n’Umugore we Grace Mugabe nabo bazaba bari mu buyobozi bw’iyi kaminuza.

Zimbabwe isanzwe ifite kaminuza 13 za leta n’izindi 7 zigenga, bikaba biteganyijwe ko zizaba 22 mu gihe izitirirwa Robert Gabriel Mugabe izaba yatangiye ndetse n’indi y’itorero ry’Abangilikani.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo