Kwamamaza

MU MAHANGA

Zimbabwe: Umugore wa Mugabe yamusabye gutangaza uzamusimbura

Yanditswe

kuya

na

Makuruki
Zimbabwe: Umugore wa Mugabe yamusabye gutangaza uzamusimbura

Umugore wa Perezida wa Zimbabwe, Grace Mugabe, yamusabye ko yatangaza umuntu uzamusimbura mu gihe yaba atakiriho mu rwego rwo gukuraho impaka ku uzaba perezida wa Zimbabwe nyuma ya Robert Mugabe ugeze mu zabukuru.

Robert Mugabe afite imyaka 93 kuri ubu akaba ari we muperezida usheshe akanguhe kurusha abandi ku isi kandi ishaka rya rya Zanu-PF ryamutanzeho nk’umukandida mu matora ateganyijwe mu mwaka utaha.

Perezida Mugabe amaze kujya kwivuza muri Singapore inshuro 3 muri uyu mwaka, abamurwanya bakaba babyuririraho bemeza ko akwiye kurekura ubutegetsi kuko ashaje, gusa abamushyigikiye bakavuga ko ari ijisho aba agiye kwivuza.

Ubwo bari mu nama y’abagore bari mu ishyaka rya Zanu-PF, umugore wa Perezida Mugabe, Grace Mugabe, yamusabye gutinyuka akavuga umuntu ugomba kumusimbura.

Yagize ati “perezida, wigira ubwoba, tubwire uwo uhisemo uwo tuzashyigikira. Nutubwira uwo tugomba gushyigikira, tuzahaguruka twese kandi tumushyigikire.”
Mugabe yari yitabiriye iyi nama ariko ntigeze agira icyo avuga ku byo umugore we yamusabye.

Byakunze guhwihwiswa ko umusimbura wa perezida Mugabe ashobora kuba visi perezida we Emmerson Mnangagwa.

Mugabe yatangiye kuyobora Zimbabwe mu 1980 kandi byitezwe ko azatsinda uwo bakunda guhangana cyane Morgan Tsvangirai mu matora ataha.

Mu mwaka ushize umuyobozi w’Ishyaka rya Zanu-PF Kudzai yavuze ko byanditswe muri bibiliya ko Mugabe atazayobora igihugu gusa ko ahubwo azarinda apfa akiri umuyobozi.

Grace Mugabe nawe aherutse kuvuga ko nubwo Mugabe yapfa umurambo we wakomeza ukayobora igihugu cya Zimbabwe.

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza