Kwamamaza

POLITIKE Y’U RWANDA

2017-2024: Ibyo Perezida Kagame yemereye abanyarwanda biri ku isonga mu bizibandwaho

Yanditswe

kuya

na

Jean Paul Niyitanga
2017-2024: Ibyo Perezida Kagame yemereye abanyarwanda biri ku isonga mu bizibandwaho

Kuri uyu wa 26 Nzeri 2017,Minisitiri w’intebe Dr Edouard Ngirente yabwiye abagize inteko ishinga amategeko ko ibikubiye muri gahunda ya guverinoma y’imyaka irindwi iri imbere bishingiye ku byo Perezida Kagame yemereye abanyarwanda ubwo yiyamamazaga, imigambi y’umuryango FPR-Inkotanyi ndetse n’ibyo yavuze arahirira kuyobora u Rwanda muri iyi manda hakiyongeraho n’ibyo yavuze yakira indahiro z’abagize guverinoma nshya.

Hazibandwa kandi ku gushyira mu bikorwa gahunda y’imbatura bukungu ya II, icyerekezo u Rwanda rwihaye cya 2020 na 2050 na gahunda y’intego z’iterambere rirambye, icyerekezo cya AU (2063) n’icya EAC (2050) n’intego .

Minisitiri w’intebe aba agomba kugeza ku nteko ishinga amategeko gahunda ya guverinoma mu gihe kitarenze iminsi 30 atangiye imirimo ye. Abagize inteko ishinga amategeko na bo bafite inshingano zo gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’iyo gahunda ya Guverinoma baba bagejejweho na Minisitiri w’intebe.

Uko gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi iri imbere iteye

Minisitiri w’intebe yatangaje ko ibikorwa by’ingenzi bikubiye muri gahunda ya guverinoma y’imyaka irindwi iri imbere izibanda ku ngingo eshatu zirimo Ubukungu, Imibereho myiza y’abaturage n’imiyoborere myiza.

Mu rwego rw’ubukungu, guverinoma ifite intego yo kwihutisha iterambere ry’ubukungu bushingiye ku ishoramari ry’abikorera, k’ubumenyi no k’umutungo kamere w’igihugu. Aha ngo hazahangwa imirimo mishya igera kuri miliyoni n’igice aho muri buri mudugudu ngo hazashyirwaho byibuze umushinga umwe w’icyitegererezo ubyara inyungu.

Muri uru rwego kandi imijyi yose mu gihugu izatezwa imbere, mu kuyiteza imbere imijyi yunganira Kigali izatezwa imbere hashingiwe ku mwihariko wa buri mujyi.

Ibikorerwa mu Rwanda bizakomeza gutezwa imbere no kongererwa agaciro. Hari kandi gahunda yo kunoza serivisi zo gutwara abantu n’ibintu aho hazongerwa umubare w’inzira zinyuramo imodoka zitwara abagenzi kandi mu mujyi wa Kigali ho hagashyirwaho inzira zihariye zifite uburebure bwa km 22 zizajya zinyuramo imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange gusa . Ibikorwa remezo birimo kubaka imihanda no kongera umuriro w’amashanyarazi bizibandwaho hibandwa ku hahurira abantu benshi.

Mu buhinzi, abakoresha ifumbire bazava kuri 52% bagere kuri 76%, inguzanyo zitangwa mu buhinzi zizagera kuri 10.4% zivuye kuri 5.2%, abahinga ku butaka buhujwe bazarushaho koroherezwa kubona imbuto z’indobanure ku buryo muri 2024 bazagera nibura kuri 75% bavuye kuri 52%.

Hari gahunda yo guteza imbere inganda no kuzamura urwego rwa serivise hagamijwe kongera ibyo u Rwanda rwohereza mu mahanga birimo ikawa, icyayi, n’ibindi bikomoka ku buhinzi. Hari intego yo kuzigama byibuze Miliyoni 400 z’amadorali u Rwanda rwatangaga rutumiza ibintu mu mahanga. Hazubakwa uruganda rukora imiti, ifumbire, inzitiramibu, ibikoresho by’ubwubatsi, n’urukora ibyo gupfunyikamo.


Hari intego yo gukuba kabiri umusaruro ukomoka k’ubukerarugendo
ukava kuri Miliyoni 400 z’amadorali ukagera kuri miliyoni 800 z’amadorali. Ubwikorezi bwo mu kirere buzatezwa imbere hongerwe umubare w’ibihigu RwandAir igeramo, kurangiza kubaka no gutangira gukoresha ikibuga cy’indege cya Bugesera, kwagura ikibuga cy’indege cya Kamembe n’icya Rubavu.

Hazashyirwaho uburyo bwo kwagura ubushakashatsi ku mutungo kamere ku buryo muri 2024 u Rwanda ruzaba rwohereza amabuye y’agaciro ya Miliyari n’igice z’amadorali bivuye kuri miliyoni 200 z’amadorali u Rwanda rwohereza ubu. Muri 2024 abanyarwanda bose bazaba bashobora gukoresha serivise z’imari kandi umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi uzongerwa mu bwinshi no mu bwiza.

Mu rwego rwo guteza imbere imibereho myiza y’abaturage, guverinoma izaharanira kugira Umunyarwanda ushoboye, ufite ubumenyi n’ubuzima bwiza kandi ubayeho neza mu muryango utekanye. Kugirango ibi bigerweho hazakorwa ibikorwa bitandukanye birimo gukomeza gahunda yo kuzamura abakene bakabuvamo, gahunda ya VUP izakomeza yibande kubatishoboye bafite imbaraga zo gukora, Girinka izakomeza gutezwa imbere, ndetse ngo impunzi zitahuka mu Rwanda zizakomeza gufashwa.

Serivisi z’ubuvuzi zizagezwa kuri bose havugururwa ibitaro bitandukanye ndetse n’imirenge itari ifite ibigo nderabuzima yose izabihabwa hubakwe Post de Sante zigera ku 150. Hazashyirwaho gahunda yo kurwanya imirire mibi cyane cyane ku bana. Hazongerwa umubare w’abaganga, hanashyirweho ibigo by’icyitegererezo bivura indwara zitandura ubusanzwe abanyarwanda bajyaga kwivuriza hanze, kurwanya ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge no kuzamura umubare w’abakoresha gahunda zo kuboneza urubyaro na byo bizashyirwamo ingufu.

Kuzamura ireme ry’uburezi mu byiciro byose by’amashuri hanongerwa amashuri y’inshuke, kongera umubare w’abarimu no kuzamura imibereho yabo, kubaka amashuri, gukoresha ikoranabuhanga mu ishuri no gushyiraho imfashanyigisho zigezweho kandi imyuga n’ubumenyi ngiro bizitabirwa na 60% by’abanyeshuri bose bo mu gihugu. Ngo hazanashyirwaho abajyanama b’uburezi.

Abanyarwanda bose bazahabwa amashanyarazi mu gihe ubu abayafite ari 30% gusa, kandi bose bazahabwa amazi meza mu gihe ubu 45% ari bo bayabona. Interineti izegerezwa abaturage mu gihugu hose, Imiryango 10,209 izakurwa mu manegeka ndetse indi 205,448 yimurwe mu kajagari.

Imyidagaduro izatezwa imbere hubakwa sitade zitandukanye zirimo iya Ngoma, Gahanga, Bugesera na Nyagatare.

Mu rwego rw’imiyoborere myiza, ubutabera n’imiyoborere myiza bizakomeza gusigasirwa hongerwa imbaraga mu kwigisha indangagaciro z’umuco na kirazi, hashyirweho uburyo bwo kwigisha no kurinda ururimi rw’ikinyarwanda. Gahunda zitandukanye z’ubumwe n’ubwiyunge nka Ndi umunyarwanda, abarinzi b’igihango, amatsinda y’ubumwe n’ubwiyunge, zizakomeza gutezwa imbere bitume igipimo cy’ubumwe n’ubwiyunge kiva kuri 92.5% kigere kuri 96%.

Uburinganire n’ubwuzuzanye buzakomeza gutezwa imbere kandi abafite intege nke na bo bakomeze gutezwa imbere. Mu gusigasira umutekano, hazongerwa imbaraga mu kubaka ubushobozi bw’inzego zishinzwe umutekano, hazanozwa ishyirwaho rya gahunda zo gukumira ibyaha byambukiranga imipaka, icuruzwa ry’abantu, n’ibyaha by’ikoranabuhanga.

Ikindi kizibandwaho ni uguha ingufu ubutabera no kubahiriza amategeko himakazwa ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu butabera, hazanozwa uburyo bwo gutanga ubufasha mu by’amategeko ndetse ubujyanama muby’amategeko bwatangirwaga ku turere gusa buzagezwa no ku mirenge.

Imanza zicibwa n’abunzi zizagera kuri 94% zivuye kuri 86%, kandi hazongerwa imbaraga mu gukumira ruswa. Ikindi ni uko umutungo wa Leta wanyerejwe n’uwasesaguwe uzagaruzwa ku kigero cya 90% kivuye kuri 44.3%, amadosiye yose y’imanza zaciwe n’iniko Gacaca azabikwa mu buryo bw’ikoranabuhanga. Muri 2024, Serivise zose za Leta zizaba zitangwa mu buryo bw’ikoranabuhanga gusa.

Hazakomeza kubakwa ubushobozi bw’abikorera, itangazamakuru, imiryango itari iya Leta, amadini n’amatorero kugirango izi nzego zigire uruhare mu iterambere ry’igihugu. Abanyarwanda bazoroherezwa gutanga ibitekerezo binyuze mu gukoresha imbuga nkoranyambaga.

Minisitiri w’intebe Dr Edourad Ngirente yavuze ko ishyirwa mu bikorwa ry’iyi gahunda rizatuma abanyarwanda bakomeza kurushaho kubaka u Rwanda bifuza.

Hon Mukabalisa Donatille uyobora inteko ishinga amategeko umutwe w’abadepite yijeje Minisitiri w’intebe ko inteko yiteguye gufasha guverinoma mu gushyira mu bikorwa iyi gahunda ya guverinoma y’imyaka irindwi anaboneraho kwifuriza abagize guverinoma imirimo myiza no gukorana umurava basenyera umugozi umwe.


Abagize inteko ishinga amategeko imitwe yombi banyuzwe na gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi iri imbere.

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza