Kwamamaza

POLITIKE Y’U RWANDA

Abahanga muby’ingendo z’ikirere bahuriye I Kigali muri "African Aviation Week"

Yanditswe

kuya

Abahanga muby’ingendo z’ikirere bahuriye I Kigali muri

Impuguke muby’ingendo z’ikirere ziteraniye I Kigali mu Rwanda, kuva mu ntangiriro z’iki cyumweru zikomeje guhuriza hamwe ibitekerezo mu biganiro bigamije guteza imbere ingendo z’indege mu bihugu by’Afurika.

Ni mu cyumweru cyiswe ‘African Aviation Week’ ngo kigomba gusozwa hafashwe imyanzuro yo kunoza urwego rw’ingendo z’ikirere muri Afurika no kwagura isoko ry’amasosiyete akora izi ngendo mu bihugu byo kuri uyu mugabane.

Yvonne Makolo, ukuriye RwandAir yemeza ko bafashe ingamba zikomeye zo guhuza u Rwanda n’ibindi bihugu by’amahanga ngo kandi bizeye ko amafaranga ari gushorwa muri uru rwego ngo agomba kugaruka yose uko yakabaye.

Ni mu gihe kuri ubu hari amakuru avuga ko RwandAir igiye kugura izindi ndege 4 nshya zifite agaciro ka miliyoni zirenga 300 z’amadorali y’Amerika ngo zigomba kwifashishwa mu ngendo nshya iteganya gutangiza mu bihe bidatinze.

Izi ndege ngo zizafasha iyi sosiyete kongera ingano y’ubwikorezi bw’ibicuruzwa yapakiraga ndetse ngo binayifashe kongera umubare w’abagenzi bayitega buri cyumweru.

Umugabane w’Afurika ukomeje kugaragaza ubushake bwo guteza imbere ingendo z’ikirere kuko imibare y’abashakashatsi yerekana ko mu 2036 uru rwego ruzaba rwarateye imbere ku kigero cya 6% ndetse n’abagenzi barenga miliyoni 274 bazajya biyongera buri mwaka.

Kayiranga Efrem/Makuruki.rw

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
INKURU ZAMAMAZA 10-08-2018

ITANGAZO RYA CYAMUNARA

Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza