Kwamamaza

POLITIKE Y’U RWANDA

Abatuye Kigali baramenyeshwa impinduka kubera abaperezida barenga 26 bagiye kuza mu Rwanda

Yanditswe

kuya

na

Editor1
Abatuye Kigali baramenyeshwa impinduka kubera abaperezida barenga 26 bagiye kuza mu Rwanda

Minisitiri w’Ububanyi n’abahanga w’u Rwanda Louise Mushikiwabo yatangaje ko abatuye umujyi wa Kigali batangira kumenyeshwa zimwe mu mpinduka muri uyu mujyi mu rwego rwo kwitegura neza abaperezida basaga 26 bagiye kuza muri Kigali.

Mu cyumweru gitaha u Rwanda rurakira inama idasanzwe y’abakuru b’ibihugu tariki ya 21/3/2018 ikazabanzirizwa n’inama y’abashoramari n’abacuruzi bo hirya no hino ku mugabane wa Afurika.

Iyi nama y’abakuru b’ibihugu igamije kwemeza no gushyiraho umukono ku mpapurpo zemeza isoko ryaguye rya Afurika rituma ibihugu biwugize bihahirana mu buryo buhagije.

Aba Perezida barenze 26 bamaze kwemeza ko bazaza bakaziyongeraho aba visi Perezida n’abakuru ba za guverinoma bahagarariye ibihugu byabo.

Iyi nama idasanzwe ikaba igiye gutuma zimwe muri gahunda z’umujyi wa Kigali zihinduka kugirango hanozwe uburyo bwiza bwo kwakira neza aba bashyitsi nk’uko Minisitiri w’ububanyi n’amahanga yabitangarije abanyamakuru.

Minisitiri Mushikiwabo yasabye abanya Kigali n’abanyarwanda muri rusange kwihanganira zimwe mu mpinduka bazabona . Ati :”Abatuye Umujyi wa Kigali n’abanyarwanda muri rusange nk’uko bisanzwe mu muco mwiza tubasaba kwihangana kuko inama zirimo abakuru b’ibihugu bangana gutyo, bisaba umutekano no kwita ku bashyitsi rimwe na rimwe bitorohera abatuye umujyi.”

Minisitiri Mushikiwabo yavuze ko guhera kuri uyu wa gatatu abatuye uyu mugi batangira kumenyeshwa zimwe muri izi impinduka zirimo ifungwa ry’imihanda.

Ati :”Kuva ejo (kuri uyu wa gatatu) dukoranye n’Umujyi wa Kigali ndetse n’inzego z’umutekano turatangira kubaha amakuru ahagije n’ifungwa ry’imihanda ndetse na za gahunda zizo nama kugira ngo abantu babashe gupanga neza gahunda zabo.”

Iyi nama yagombaga kubera mu gihugu cya Niger kuko Perezida wabo ari nawe ukuriye iki gikorwa cy’isoko ryaguye rya Afurika ariko mu mpera z’ukwezi kwa mbere mu nama y’abakuru b’ibihugu yabereye muri Ethiopie basabye Perezida Kagame ko yabemerera iyi nama ikabera mu Rwanda.

IBITEKEREZO

  • Damas Yanditse:

    U Rwanda ni igihugu cyiza.Buri wese yifuza kukigeramo.Imiyoborere myiza,kwakira neza abashyitsi bikomeze biturange.Twiheshe agaciro.The Presidents, Welcome.

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
INKURU ZAMAMAZA 10-08-2018

ITANGAZO RYA CYAMUNARA

Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza