Akarere ka Ngoma katitwaye neza mu mihigo kahisemo kuyesa kabinyujije mu masibo y’abana

Umuyobozi w’umurenge wa Sake Mukayiranga Gloriose yahawe igihembo nyuma yo kwitwara neza mu Karere

Akarere ka Ngamo katitwaye neza mu mihigo ya 2016-2017, kahisema kwifashasha abana bakiri bato mu kwesa imwe mu mihigo babahuriza mu masibo babigishirizamo indangagaciro Nyarwanda, isuku, icyabafasha kwiteza imbere.

Ubwo Depite Mukandera Ephigenie yagezaga igihembo ku murenge wa Sake wabaye uwa Kabiri mu kwesa imihigo ku rwego rw’imirenge igize akarere ka Ngoma, yashimye gahunda y’Akarere ka Ngoma kafashe yo guharanira iterambere ry’abaturage binyuze mu kwesa imihigo ku rwego rw’imirenge ndetse no gukora amasibo ahurirwamo n’abana bari hagati y’imyaka itanu na 15.

Aba bana bahurira mu masibo kuri site zitandukanye bigishwa indangagaciro Nyarwanda, kwigishwa uko bagira isuku, kubigisha guharanira gutegura imishinga yabateza imbere ndetse no gukorera hamwe mu bikorwa byabo bya buri munsi.

Ubwo MAKURUKI yasuraga amasibo akorera mu murenge wa Sake, Akagari ka Gafunzo twasanze abana barasobanukiwe neza icyerekezo cy’aho u Rwanda rwerekeza aho bazi neza ko bagomba guharanira kwiteza imbere ku giti cyabo badategereje gufashwa n’abandi.

Abab bana kandi bumva neza umuco wo kugira isuku aho ariho hose ndetse no guharanira kuza imbere mu bikorwa byabo bya buri munsi.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagari ka Gafunzo kabarizwamo aya masibo y’abana, Ngendabanga Jean Nepo avuga ibyo bigisha aba bana yagize ati: “Abana bitabira amasibo tubigisha uko bakiteza imbere bakiri bato, Kugira indangagaciro zibereye umunyarwanda no guharanira kuza imbere muri gahunda zose”

Ibi bije nyuma yo kuba Akarere ka Ngoma karaje ku mwanya wa 22 mu kwesa imihigo y’uyu mwaka washize kagafata umwanzuro wo kwigisha abakiri bato no kubakundisha guharanira kuza mu b’imbere mu byo bakora byose.


Amasibo y’abana yitezweho gufasha Akarere kwesa

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo