Kwamamaza

POLITIKE Y’U RWANDA

Mu badepite 9 batorewe guhagararira u Rwanda muri EALA harimo 4 ba FPR

Yanditswe

kuya

na

Alexis Musabirema
Mu badepite  9 batorewe guhagararira  u Rwanda muri EALA  harimo 4 ba FPR

Kuri uyu wa Gatanu Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda yatoye abadepite bagomba gujya guhagararira u Rwanda muri Nteko ishinga amategeko y’Umuryango wa Afurika y’uburasirazuba EALA.

Aba badepite batowe ni 9 bagomba gusimbura abari basanzwe bahagarariye u Rwanda muri EALA.

Amashyaka atatu niyo yatanze abakandida ariyo FPR,PL na PSD hakiyongeraho abakandida bavuye mu nama y’igihugu y’urubyiruko, inama y’igihugu y’abagore ndetse n’inama y’igihugu y’abafite ubumuga .

FPR Inkotanyi yatanze abakandida barimo Gasinzigwa Odda, Rwigema Pierre Celestin na Ngoga Martin bo banasanzwe muri EALA; Ndangiza Fatuma uheruka gusimbuzwa ku mwanya w’Umuyobozi wungirije w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imiyoborere (RGB); Wibabara Jennifer, Nkiko Albert, Kanamugire Callixte na Bayingana Aimable aba bombi basanzwe bakora mu Bunyamabanga bwa FPR Inkotanyi.

PL yatanze abakandida barimo Rutazana Francine na Uwizeyimana Jean Claude, ishyaka rya PSD ryo ryatanze abakandida barimo Dr Kalisa Francois Xavier uzanzwe muri EALA na Kabanda Francoise .

Inama y’Igihugu y’Urubyiruko yo yatanze abakandida barimo Barimuyabo Jean Claude ukuriye urubyiruko rwa FPR Inkotanyi mu gihugu na Beneo Jessica usanzwe Komite y’Inama y’Igihugu y’urubyiruko.

Inama y’Igihugu y’abafite ubumuga yatanze Bahati Alex na Tumusiime Sharon ukuriye Inama y’Igihugu y’abafite ubumuga mu Karere ka Nyanza, akanakora mu Kigo cy’abafite ubumuga cya Gatagara.

Inama y’Igihugu y’Abagore yatanze Uwumukiza Francoise; usanzwe ari Perezida wayo na Dr Uwamariya Valentine, Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda.

Abakandida ba FPR hatsinze bane aribo Odda Gssinzigwa wagize amajwi 92 kuri 93, Fatuma Ndangiza wagize amajwi 92 kuri 93. Undi watsinze ni Rwigema Pierre Celestin wagize amajwi 83 kuri 93 na Martin Ngoga wagize amajwi 92 kuri 93.

Abatsinzwe ni Wibabare Jenniffer wagize amajwi 6, Nkiko Arbelt yagize ubusa, Kanamugire Callixte yagize 3, Bayingana Aimable yagize amajwi 2.


Uko abakandida ba FPR bakurikiranye

Kalinda François Xavier niwe watsinze muri PSD agize amajwi 79 kuri 93 naho Uwera Kabanda Françoise agira amajwi 14

Muri PL hatowe Francine Rutazana yagize amajwi 78, atsinze uwizeyimana Jean Claude wagize amajwi 14. Mu 2008, Francine yari mu itsinda ryari rishinzwe gushyiraho amategeko ngenderwaho ubwo u Rwanda rwari rugiye kwinjira muri EAC.

Mu nama y’igihugu y’abagore Uwumukiza Francoise niwe watsinze n’amajwi 59 naho Uwamariya Valentine agira 32 aratsindwa

Mu nama y’igihugu y’abafite ubumuga hatowe Bahati Alexis wagize amajwi 87 naho Tumusiime Sharon aratsindwa n’amajwi 5.

Abakandida b’inama y’igihugu y’urubyiruko hatowe Barimuyabo Jean Claude n’amajwi 67 atsinze Beneo Jessica wagize amajwi 25.

Aba bakandida bose baba abatsinzwe n’abatsinze bahawe amasaha 48 yo kujurira mu gihe haba hari utanyuzwe n’imigendekere y’amatora.

IBITEKEREZO

  • mukurarinda Yanditse:

    Andika Igitekerezo Hano
    harigitekerezo mfite ndumva shaka kukibabwira mwibanga mubinkundiye mwabwira uko cyageraho Murakoze

  • mukurarinda Yanditse:

    Andika Igitekerezo Hano
    harigitekerezo mfite ndumva shaka kukibabwira mwibanga mubinkundiye mwabwira uko cyageraho Murakoze

  • m.y Yanditse:

    nashakaga kubagezaho igitekerezo cyanjye mwibanga mubinyemereye mwabwira uko nababona Murakoze

  • m.y Yanditse:

    nashakaga kubagezaho igitekerezo cyanjye mwibanga mubinyemereye mwabwira uko nababona Murakoze

  • kambali Yanditse:

    iyi nteko idashobora guhesha abanyarwanda birukanywe Tanzania ibyabo imaze iki??

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza