Kwamamaza

POLITIKE Y’U RWANDA

Eulade Rudahunga wahawe ubupadiri ari uw’111 mu Rwanda yitabye Imana

Yanditswe

kuya

na

Bikorimana Alexis
Eulade Rudahunga wahawe ubupadiri ari uw’111 mu Rwanda yitabye Imana

Musenyeri Eulade Rudahunga wari ukuze kurusha abandi bapadiri mu Rwanda yitabye Imana azize indwara zo mu za bukuru aguye mu bitaro.

Kuri uyu wa mbere nibwo Musenyeri Eulade Rudahunga umwe mu bahawe ubupadiri mu ba mbere kandi ukuze kurusha abandi yitabye Imana ku myaka 97.

Musenyeri Eulade Rudahunga yari amaze igihe kinini arwaye kubera iza bukuru yitabye Imana nyuma y’imyaka 66 ahawe ubusaseridoti.

Musenyeri Eulade Rudahunga yahawe ubupadiri mu mwaka w’1953 icyo gihe abapadiri bari bataraba benshi mu Rwanda kuko yari uw’111 ubuhawe mu Rwanda.

Eulade Rudahunga yigiye amashuri abanza mu karere ka Muhanga, umurenge wa Muhanga mu kagari ka Kivomo mu ntara y’Amajyepfo, arangije umwaka wa gatanu w’amashuri abanza yasabye kujya mu iseminari bakoreshwa ibizami we n’abandi bana biganaga arayitsinda ajya mu iseminari ahiga imyaka itandatu.

Nyuma yaho kuko ngo yari afite inyota yo kuba padiri yasabye musenyeri kumwohereza i Nyakibanda ahiga firozofiya arangije ajya muri sitage muri paruwasi ya Rambura. yarangije sitage agaruka i Nyakibanda gukomeza firozofiya arangije asaba kujya mu gice cyabanzirizaga diyakoni.

We n’abandi bapadiri icyenda baherewe rimwe ubusasriridoti (Alphone Ntezimana, Alphonse Hategekimana, Augistin Rushiza, Gaspard Mudashimwa, Gaspard Simpenzwe, Ildephonse Kamiya, Mathias Kamari na Robert Matijabo) ngo mu gihe cyabo ubwo bahabwaga ubupadiri mu 1953 ntibari borohewe no gukora uyu mwuga wo kwigisha abantu ijambo ry’Imana kuko basabwaga kuzamuka imisozi bakamanuka indi kuko nta modoka, amapikipiki cyangwa amagare byabagaho.

Musenyeri Eulade Rudahunga yitabye Imana afite imyaka 97 dore ko yavutse mu 1922 avukiye mu musozi wa Ngoma, ubu ni mu karere ka Muhanga mu murenge wa Mushubati abayarwa na Tububa (se) na Nyirubuyanja (nyina).

Uyu mupadiri yashyizwe ku rwego rwa Musenyeri na Nyirubutungane Papa Pawulo wa II kubera ibikorwa bye by’indashyikirwa yakoze muri Kiliziya Gatolika mu Rwanda.

JPEG - 141.7 kb
Perezida Kagame asuhuza Musenyeri Eulade Rudahunga kuri yubile y’imyaka 100 y’Ubusaseridoti mu Rwanda

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
INKURU ZAMAMAZA 10-08-2018

ITANGAZO RYA CYAMUNARA

Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza