Kwamamaza

POLITIKE Y’U RWANDA

Abanyeshuri biga FAWE n’ababyeyi bangiwe kwinjira mu kigo ngo itariki ntiragera hitabazwa MINEDUC

Yanditswe

kuya

na

Editor1
 Abanyeshuri biga FAWE  n’ababyeyi bangiwe kwinjira mu kigo ngo itariki ntiragera hitabazwa MINEDUC

Abanyeshuri biga ku kigo cy’amashuri cya FAWE I Gahini cyigaho abakobwa gusa banze kwakira abanyeshuri bari bazananye n’ababyeyi babo ngo itariki batanze mu itangazo yo gutangiriraho kwakira abanyeshuri ntiragera.

Kuri uyu wa mbere nibwo abanyeshuri bo mu msahuri abanza n’ayismbuye batangiye igihembwe cya kabiri cy’amasomo. Ikigo cya FAWE cy’ I Gahini ariko kuri iki cyumweru cyabujije abanyeshuri n’ababyeyi babo bari babaherekeje kwinjira mu kigo ngo kuko baje mbere y’igihe nyamara bo bavuga ko ku mpapuro bahaye abana batashye zari zanditseho ko bagomba gutangira tariki ya 15/4/2018.

Umwe mu babyeyi wari wahejejwe inyuma ya FAWE yutubwiye ko yababajwe n’uko ikigo cyanze kwakira abana ngo itariki batanze mu itangazo ntiragera ngo bitwaje ko batanze itangazo.

Ati, “Twahageze banga ko twinjira ngo abana bazatangira ejo, ku yihe mpamvu kandi babyeyi(impapuro abanyeshuri bahabwa batashye) dufite iriho ko abana bagomba kuza uyu munsi, ngo batanze amatangazo kandi abantu ntibakumvira rimwe itangazo.”

Nyuma y’aho bari bangiwe kwinjira burundu n’ushinzwe umutekano (Securite) bakamusaba ko ababwirira Umuyobozi w’ikigo, ngo umuyobozi yamusubije ko abwira abo babyeyi ko nta mwana uri bwinjire, niko guhamagara muri Minisiteri y’uburezi maze babona kwemererwa kwinjira n’ubwo batashye batizeye ko abana bari bwakirwe neza bwagahabwa iaho barayama n’ibyo barya.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, Isaac Munyakazi yatangaje ko abana badakwiye guhera inyuma y’ikigo ngo ni uko baje mbere y’itariki yatanzwe mu itangazo kuko bishoboka ko hari ababa batarumvise itangazo, gusa ngo iki kibazo ku bufatanye n’abashinzwe uburezi mu Mirenge kirakemuka.

Isaac Munyakazi yagize ati, “Hari abatarumvise itangazo ry’uko itariki yo kwinjira mu mashuri yahindutse ariko Twavuganye n’abashinzwe uburezi mu mirenge ibegereye kugira ngo bafashe ibigo kwakira aba bana.”

Impinduka mu kwakira abanyeshuri mu itangira ry’igihembwe cya kabiri ryatewe ahanini n’uko hari abagombaga kugera ku bigo kuwa 13 Mata ariko bihurirana no gusoza icyunamo bisaba ko habaho impinduka haba mu gutwara abanyeshuri ndetse no kubakira.

Ndahiro Valens Papy/@Makuruki.rw

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza