Kwamamaza

POLITIKE Y’U RWANDA

Gasabo: Abakecuru ngo bibwa pansion z’abagabo babo na banki bagasigarana igiceri cy’100 gusa

Yanditswe

kuya

na

Alexis Musabirema
Gasabo: Abakecuru ngo bibwa pansion z’abagabo babo na banki  bagasigarana igiceri cy’100  gusa

Bamwe mubakecuru bahabwaga pansion z’abagabo babo mu karere ka Gasabo baratabaza inzego za leta ngo zibarenganure kuko mbere bahabwana amafaranga ibihumbi 12 babohereza muri bank y’abaturage ngo bajye bayafatirayo baza gutungurwa n’uko yose bayakata hagasigara 500 wakuramo ayurugendo hagasigara igiceri cy’ijana (100 frs) mu kwezi .

Aba bakecuru bavuga ko aya mafaranga ari aya pansion abagabo babao bari barakoreye , abo umunyamakuru wacu yasanze mu murenge wa Jabana bamubwiye agahinda baterwa n’icyo bita guhuhurwa n’ababakatira amafaranga.

Nyiramutwakazi Asiteriya umwe mubo twaganiriye yagize ati:” ikibazo dufite ni uko amafaranga yacu bayatwibye ay’ubukecuru umugabo wange yari yarakoreye nayafatiraga I Kigali bukeye batwohereza I Kabuye badufa 500 cyangwa 100 ni ayo baduha ntayandi.

Undi yagize ati:”Ubundi se ugirango ntashirira muri tike ntegesha 400 kugenda no kugaruka barangiza bakampa 500 namara amezi abiri bakampa 1000 ubwo ngo baba bambaniye. Mbere caise sociale baduhaga ibihumbi 12 tugatahana ibyo none ntayo bakiduha rwose.”

undi yagize ati:”Ikibazo mfite ni uko tujya guhembwa nyine baduhuhura bakayijyanira kuri banki ya Kabuye ubundi batari bampuhura bampaga ibihumbi 6 nayafashe gatatu ubundi batangira kujya bayijyanira ubu ni 1000 gusa maze amezi nk’abiri.”

Aba bakecuru basaba leta kubarenganura ati:”Abategetsi baturenganure twicwa n’inzara twanahirima rwose tugapfa ubu banyohereje kujya gufata ukwezi kwa 3 ariko nariganyiriye nti ntayo bampa n’ubundi ni 200 bazampa ndabireka.”

Umwe mu bakozi ba RSSB utashatse kwivuga amazina ye yabwiye umunyamakuru wacu ko ibi biterwa n’imikorere mibi y’amabanki akata amafaranga y’aba bakecuru.

Gusa ngo iki kibazo kiri kwigwaho ndetse ngo n’umushinga wageze mu Nteko ishingamategeko bakaba biteze ko iki kibazo kizakemuka ubwo amafaranga ahabwa aba bakecuru azaba yamaze kuzamurwa yashyizwe kuri 25 ku ijana.


Umwe mu bakecuru babajwe n’uko amafaranga ye yibwa

Ndahiro Valens Papy/@Makuruki.rw

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza