Kwamamaza

POLITIKE Y’U RWANDA

Gatsibo: Abaturage bari bibwe ihene zisaga 20 bazisubijwe

Yanditswe

kuya

na

Makuruki
Gatsibo: Abaturage bari bibwe ihene zisaga 20 bazisubijwe

Polisi y ‘u Rwanda mu karere ka Gatsibo yafashe ihene zigera kuri 23 zari zaribwe mu miryango itandukanye yo mu karere ka Nyagatare

Izi hene zibwe mu ijoro ryo kuwa 4 Nzeri, mu murenge wa Karangazi akagari ka Musenyi.

Chief Inspector of Police (CIP) Theobald Kanamugire umuvugizi wa Polisi muntara y’ Uburasirazuba avuga ko izi hene zafatiwe mu murenge wa Rwimbogo, mu karere ka Gatsibo, kuwa 5 Nzeri uyu mwaka.

Yagize ati:” Nyuma yo kumenya ko hari ihene zibwe mu Karere ka Nyagatare, Polisi ifatanyije n’abaturage ndetse n’izindi nzego zishinzwe umutekano, twatangiye gushakisha izi hene, ziza gufatirwa mu murenge wa Rwimbogo mu kagari ka Rwikiniro.’’

CIP Kanamugire akomeza avuga ko ibikorwa byo gushakisha izi hene byakoze na Sitasiyo ya Polisi ya Rwimbogo.

Yagize ati:’’ zimwe muri izi hene zigera kuri 16 zafatiwe hafi n’ishyamba rya Gatsibo mugihe 7 zafatiwe mu ishyamba rya Gabiro mu gihe abagize uruhare muri ubu bujura bari bagishakisha abaguzi.’’

CIP Kanamugire akomeza avuga ko Mutsindashyaka Patrick w’imyaka 34 y’amavuko umwe mubakekwaho ubu bujura ubu yashyikirijwe urwego rw’Igihugu rushinzwe ubugenzacyaha, mu gihe abandi bagishakishwa.

CIP Kanamugire asoza agira inama abaturage kutishora mu bikorwa by’ubujura kuko biri mubikorwa bihungabanya umutekano bikaba bihanwa n’amategeko.

Yagize ati:’’ Uretse kuba bihungabanya umutekano w’umuntu wabuze ibye, mukwiye kuzirikana ko ubujura ari cyimwe mubyaha bihanwa n’amategeko bityo mukaba mukwiye kwirinda ingaruka zabageraho mugaharanira kwiteza imbere mukoresheje amaboko yanyu.’’

Izi hene zikaba zarashubijwe ba nyirazo aribo Nsengiyumva Francois, Mukankusi Bonifrida, ndetse na Benon Rwivanga.

Mukankusi umwe mu bashubijwe ihene ze yashimiye inzego z’umutekano umwete n’umurava zikorana mu gutabara abaturage.

Yagize ati:’’ Ihene ni itungo rifasha nyiraryo kugira imibereho myiba, arazigurisha akabona amafaranga, cyangwa akabona ifumbire akabasha guhinga akeza, turashimira Polisi n’abo bafatanyije mu bikorwa byo gushakisha aba bajura tukaba dushubijwe amatungo yacu.’

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
INKURU ZAMAMAZA 10-08-2018

ITANGAZO RYA CYAMUNARA

Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza