Kwamamaza

POLITIKE Y’U RWANDA

Musenyeri Bimenyimana yapfuye acyururuka indege nyuma yo kubura ubuvuzi

Yanditswe

kuya

na

Makuruki
Musenyeri Bimenyimana yapfuye   acyururuka indege nyuma yo kubura ubuvuzi

Musenyeri Philipo Rukamaba wa diyoseze ya Butare akaba n’umuvugizi w’inama y’Abepisokopi mu Rwanda yatangaje ko nyakwigendera Musenyera Bimenyimana wayoboraga Diyoseze ya Cyangugu yapfyuye amaze umwanya muto yururutse indege nyuma yo kuzenguruka Isi yabuze ubuvuzi.

Umushumba wa Diyosezi ya Cyangugu, Bimenyimana Jean Damascène yitabye Imana ku mugoroba wo kuri iki cyumweru tariki ya 11/3/2018.

Musenyeri Rukamba umuvugizi w’inama y’abepisikopi mu Rwanda avuga ko nyakwigendera Musenyeri Bimenyimana yarasanzwe arwaye ndetse ko yazengurutse Isi yivuza ariko bikanga .

Ati :”Hashize nk’ibyumweru 3 yari ino hanyuma bamwohereza muri Kenya kugirango barebe niba hari icyo bamumarira ariko na mbere yari yaragiye n’I Burayi noneho rero abo muri Kenya basanga ubu ng’ubu ntacyo bari bagishoboye baramwohereza.”

Rukamba avuga ko yitabye Imana amaze umwanya mutoya avuye muri Kenya kumuvura binaniranye.

Ati :”Yaraye aje n’indege imugeza I Kanombe imugeza mu bitaro bya Kanombe hanyuma nko mu gice cy’isaha yarapfuye yararwaye kanseri hari hashize n’igihe.”

Rukamba yavuze ko imihango yo guherekeza bwa nyuma Musenyiri Bimenyimana izaba kuwa gatanu tariki ya 16/3/2018.

IBITEKEREZO

  • Methode Yanditse:

    Imana Imwakire mu bayo. Yakoraga umurimo we mu Bwicishe bugufi no mu Rukundo. Ntituzamwibagurwa.

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza