POLITIKE Y’U RWANDA
Nyamagabe: Igitero cyagabwe n’abantu bataramenyekana cyahitanye babiri (2) abandi umunani barakomereka

Mu ntara y’Amajyepfo, akarere ka Nyamagabe umurenge wa Cyitabi hagabwe igitero cy’abantu bataramenyekana gihitana babiri, abandi umunani barakomereka.
Iki gitero cyo kuri uyu wa gatandatu cyahitanye abantu babiri, umunani barakomereka naho imodoka eshatu barazitwika.
Abakomeretse bahise bajyanwa kwitabwaho mu bitaro bya Kigeme, mu gihe ingabo z’u Rwanda zikiri gukurikirana ngo zimenye abihishe inyuma y’iki gitero.
Nk’uko itangazo ryashyizwe hanze n’ingabo z’u Rwanda ribivuga,ngo iki gitero cyabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 15 Ukuboza 2018, ahagana saa kumi n’ebyiri n’iminota 45 z’umugoroba.
Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Lt Col Munyengango Innocent yavuze ko RDF yahise ikurikirana abagabye iki gitero bahungiye mu ishyamba rya Nyungwe.
Lt Col Munyengango yagize ati “Tumaze igihe dukurikirana aka gace, ubu turatekereza ababa bihishe inyuma y’iki gikorwa. Turimo gukurikirana abagabye iki gitero kandi haraza kugira igikorwa ku babigizemo uruhare.”
Si ubwa mbere mu Majyepfo haba hagabwe ibitero by’abantu bitwaje intwaro kuko mu minsi ishize kuwa 19 Kamena 2018 abantu bivugwa ko ari abaturutse mu Burundi bateye mu Karere ka Nyaruguru i Nyabimata basahura imitungo y’abantu bica babiri nyuma barengera mu ishyamba rya Nyungwe kimwe n’aho abateye ku munsi w’ejo bahungiye.
Tanga igitekerezo