Kwamamaza

POLITIKE Y’U RWANDA

Nyanza: Umwarimu yanyweye inzoga zimugwa nabi arapfa

Yanditswe

kuya

na

Makuruki
Nyanza: Umwarimu yanyweye inzoga zimugwa nabi arapfa

Umwarimu wigishaga mu Rwunge rw’Amashuri rwa Kavumu Muslim mu murenge wa Busasamana mu kagari ka Kavumu yitabye Imana nyuma yo kunywa inzoga nyinshi zikamugwa nabi akajyanwa ku bitaro.

Amakuru agera kuri Makuruki.rw aravuga ko uyu mwarimu wigishaga isomo rya siyansi mu Rwunge rw’Amashuri rwa Kavumu Muslim yasangiye inzoga n’abandi kuwa gatanu nk’uko bisanzwe ariko zikaza kumugwa nabi.

Ubuyobozi bwemeje urupfu rw’uyu mwalimu ariko birinda kwemeza ko yishwe n’inzoga kuko yari yazinyoye bisanzwe kandi abaganga bakaba batemeje ko uyu nyakwigendera yishwe nazo.

Ubuyobozi bw’umurenge wa Busasamana ngo bugiye kuvugana n’akarere barebe uko basimbuza uyu mwalimu kandi banabimenyeshe abana yigishaga kuko atari byiza ngo ko babimenya babikuye ahandi.

Michel Byiringiro apfuye akiri muto kuko yavutse mu 1990, avukira mu murenge wa Busasamana ari naho yakoraga.

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
INKURU ZAMAMAZA 10-08-2018

ITANGAZO RYA CYAMUNARA

Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza