Kwamamaza

POLITIKE Y’U RWANDA

Perezida Kagame yasubije Ingabire Victoire wahakanye ko atamusabye imbabazi aranamuburira

Yanditswe

kuya

Perezida Kagame yasubije Ingabire Victoire wahakanye ko atamusabye imbabazi aranamuburira

Perezida Kagame yaburiye umunyapolitike utavuga rumwe na leta y’u Rwanda Victoire Ingabire wahakanye ko n’ubwo yamufunguye ariko nta mbabazi yamusabye.

Ingabire Victoire aherutse gufungurwa atarangije igihano cy’imyaka 15 yari yarakatiwe, itangazo rya Minisiteri y’ubutabera ryavugaga ko afunguwe kubera imbabazi yasabye Perezida Kagame ndetse akaba ari nawe uzimuhaye agategeka ko arekurwa .

Gusa nyuma yo gufungurwa Ingabire yabwiye bimwe mu binyamakuru mpuzamahanga ko nta mbabazi yasabye Perezida Kagame cyangwa undi muyobozi w’u Rwanda ngo kuko nta cyaha yakoze yari gusabira imbabazi.

Ubwo yarahizaga Abadepite kuri uyu wa 19/9/2018 Perezida Kagame yaburiye uyu mugore w’umunya Politike

Ati “aba bantu b’ejobundi twarekuye barimo babasitari ba Politike ishingiye hanze ariko idashingiye mu gihugu...... ukajya kubona abantu ngo njye ntabwo nasabye imbabazi, njye ntabwo nasaba imbabazi. Buriya baturekuye kubera igitutu!!! igitutu hano? Ukomeje kubigenderaho, urajya kwisanga wasubiyemo.”

Perezida Kagame yakomeje agira ati :”Niba ari ubuhamya bushakwa kugira ngo tukwereke ko igitutu atari cyo gikora, hakora gutekereza neza, urisanga wasubiyemo cyangwa se urisanga wasubiye hanze kujya kuzererera kuko nta kindi uzakorayo.”

Perezida Kagame yavuze ko aho u Rwanda rwanyuze rwavanyemo amasomo atuma ntawarukanda ngo rukandike.

Perezida Kagame yavuze ko abafungurwa biterwa n’impuhwe zo gukemura ibibazo kuko ngo bitabaye gutyo haba hari abantu amagana n’ibihumbi bicaye muri gereza.

Yavuze ko muri izo mpuhwe, habaho gushakisha n’uwabaye umunyabyaha hakarebwa ubundi buryo yakubakwa agatanga umusanzu we mu iterambere ry’igihihugu.

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
INKURU ZAMAMAZA 10-08-2018

ITANGAZO RYA CYAMUNARA

Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza