Kwamamaza

POLITIKE Y’U RWANDA

Rulindo: Abaturage bafashe umwanzuro wo kwihimura ku barozi ngo bari kubamaraho abaturanyi

Yanditswe

kuya

na

Alexis Musabirema
Rulindo: Abaturage bafashe umwanzuro wo kwihimura ku barozi ngo bari kubamaraho abaturanyi

Abatuye mu murenge wa Murambi mu kagari ka Bubangu mu midugudu ibiri uwa gashubi na ruhunga baravuga ko bamaze gufata umwanzuro w’uko bagomba kwihimura ku barozi bagiye kubamaraho abaturanyi niba inzego bwite za leta zitagize icyo zikora kubarozi babazengereje.

Ibi byavuzwe nyuma y’inama yahuje abaturage bo mu mudugudu wa Gashubi na Gahunga mu kagari ka Bubangu mu murenge wa Murambi muri aka karere ka Rulindo.

Iyi nama yari igamije gushaka igisubizo ku kibazo cy’abarozi bavuga ko babamazeho abantu babica, ni nyuma y’iminsi micyeya umusore ukiri muto apfuye arozwe avuye mu kabari , Ndabazi ushinjwa kumuroga ngo yahawe ingemeri ebyiri z’ibishyimbo n’ibihumbi 5 by’amafaranga y’u Rwanda na Pascal washakaga ko amumwicira.

Aba baturage bavuga ko babazwa n’uko aba barozi bakomeza kwitegebya kuko abayobozi babarebera ntibagire icyo babikoraho ari nayo mpamvu bavuga ko bagiye gufata umwanzuro wo kwihimura.

Umwe mu baganiriye n’umunyamakuru wacu mu burakari yarafite yagize ati:”Navuze y’uko abo barozi tugiye kubafatira ibyemezo tukabandika ku rutonde amalisiti yabo akajya mu irimbi uwo tuzajya tujyana akagendana nabo. Urutonde rw’abarozi dufite bageze nko ku munani kandi abagomba gupfa barozwe nabo bageze nko muri cumi n’abandi , ubwo rero urutonde rwabo tugomba kurufata tukarujyana mu irimbi tukajya tujya guhamba turureba abongabo bari kubikora nabo bakajya baza bajya hejuru yabo.”

Undi nawe yagize ati :”Kubera aka gace karimo uburozi bwinshi nibazajya bapfa bazajye babahambana aho kugirango abantu bashire. Kubera ko abayobozi twatoye nta n’icyo badusayidiraho abaturage twebwe tuzifatira umwanzuro.”

Sindambiwe Emmanuel umuyobozi w’umudugudu w’Agashubi avuga ko muri iyi nama basabye abaturage kwirinda gusangira inzoga ngo kuko arizo barogeramo cyane.

Ati :”abantu barimo gupfa bakavuga ko babahereye mu nzoga twababwiye ko bagomba kwirinda bakajya bagerageza bakagira amakenga umuntu yagura inzoga akayinywa yayimara akitahira , umuntu witwa Ndabazi Simiyoni niwe ushyirwa mu majwi cyane n’abaturage. Turi gusaba abantu bari gukekwaho ko bafite amarozi ko barekeraho kuroga kuko twasanze ari ibintu bimaze kuba nk’umuco muri kano kagari kacu.”

Si ubwa mbere muri aka gace havuzwe amarozi kuko mu ntangiriro z’uyu mwaka nabwo havuzwe amarozi icyo gihe hari umugore washinjwe kuroga igikoma kigahitana abanyu 3 abandi barakurikiranwa kubw’amahirwe baravurwa barakira.

Bisabana Etienne umunyabanga nshingwabikorwa w’aka kagari avuga ko uyu mugore yaje kugirwa umwere ariko agahita yimuka kuri uyu musozi yari atuyeho akajya ahandi.


Abaturage biyemeje kwihorera ku barozi

Ndahiro Valens Papy/@Makuruki.rw

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza