Kwamamaza

POLITIKE Y’U RWANDA

Rulindo: Abayobozi barandaguye imyaka y’abaturage iteze ngo Rwiyemezamirimo w’indabo abona aho azihinga

Yanditswe

kuya

na

Makuruki
Rulindo: Abayobozi barandaguye  imyaka  y’abaturage  iteze ngo Rwiyemezamirimo w’indabo abona aho azihinga

Abahingaga mu gishanga cya Marenge mu kagari ka Kigarama mu murenge wa Masoro mu Karere ka Rulindo baratabaza ngo kuko baranduriwe imyaka yabo irimo amateke yari amaze gushora, abaturage bavugako ibi byakozwe na gitifu w’akagari ari kumwe numukuru wumudugudu ndetse n’umugore ugiye guhabwa iki gishanga.

Aba baturage bavuga ko imyaka yabo yaranduwe iteze kugirango igishanga gihabwe umudamu witwa Mujawayezu Maria Angelike ngo agihingemo indabo.

Niyibizi Jean Damascene umwe mubaranduriwe imyaka avuga ko nta gihe kinini yaramaze muri uyu murenge wa Masoro.

Avuga ko yahaje gukora ubuhinzi no gutubura imbundo azimurira mu yindi mirima avuga ko yarafite intego yo gukora ubuhinzi bw’umwuga akihaza akanasagurira amasoko.

Gusa ngo yatunguwe no guhamagarwa abwirwa ko imyaka yarari guhinga bayiranduye ati :” ejo nibwo bampamagaye bamwira ko imyaka narindi guhinga bari kuyirandura, imyaka yaranduwe ni amateke narindi gutubura nyajyana ahandi. Byaranduwe n’umukuru w’umudugudu n’um’uw’akagari bahagarikiye abaturage bayiranduye bata imusozi.”

Avuga ko ataramenya agaciro by’imyaka ye bangiritse kuko ngo iki gishaka bari barahinze batangiye kugitunganya mu kwezi kwa 12 umwaka ushize kuko akagari kari karananiwe kugitunganya.

Avuga ko batabaza ati:” ubu turatabaza twagiye ku nzego za Polisi kubera ko tutari tuhamenyereye duhitira kuya Kajevuba batubwira ko tuyoborwa n’urwego rwa Polisi rukuru ruri hejuru Imasoro cyakoze umuyobozi wa Polisi w’aho Kajevuba ahamagara umuyobozi wa Polisi waho I Masoro ngo adufashe.”

Undi ufite imyaka ye yaranduwe yagize ati:" igishaka twagifashe ari urufunzo ari umushike tugitunganya amezi atanu yose dutangiye gushyiramo imbuto nibwo twatangiye kumva bahwihwisa ngo cyaraguzwe ariko ntitwigeze duhamagarwa byaradutunguye."

Yakomeje agira ati:"Uyu munsi twagiye kubona tubona uriya mugore ngo ugiye guhingamo indabo azanye abasore b’iwabo bararandagura ahagarikiwe n’abayobozi b’akagari n’umudugudu, ubwo nyine abagufu tuzajya dupfa gutya abakomeye bahawe rugari , buriya se we izo ndabo agiye guhingamo uwaza akazirandura byamunezeza."

Abaturage baganiriye na Makurki.rw bavuga ko kurandura imyaka y’abaturage ari igikorwa kigayitse ko bari kwihangana imyaka ikera hanyuma bakabona kubambura icyo gishanga kihagabwa abagihingamo indabo.

Umwe mubo twaganiriye wabonye uko iyo myaka yaranduwe yabidusobanuriye agira ati:”Byaranduwe na basaza b’uwo mugore(ugiye guhabwa igishanga) nyine nibo baje mu modoka barabirandura, bahagarikiwe na gitifu w’akagari n’umuyobozi w’umudugudu.”

Yavuze ko babibonye babura icyo bakora barumirwa ati:”Twebwe twabuze icyo dukora nyine turumirwa turagenda ntabwo wabona umuyobozi w’umudugudu n’akagari bahagarikiye abantu bakora ibyo ngo witambike imbere y’umuyobozi uri umuturage nyakabyizi. Ibi sibyo rwose bari kureka imyaka yabo ikera hanyuma bashaka bakabirukana ariko imyaka yabo yeze bayisarura.”

Umuyobozi ushinzwe irangamimerere mu murenge wa Masoro Ndayambaje Maurice yabwiye umunyamakuru wacu ko inzego zibishinzwe zatangiye gukurikirana iki cyibazo kandi ko uwabikoze azabiryozwa.

Ati:" umuyobozi wa Polisi kuri sitasiyo ya Murambi barikugikurikirana n’ubugenzacyaha kandi nabo bafite uburenganzira bwo gutanga ikirego, bizakemuka kandi uzaba yarabigizemo uruhare azanabihanirwa ibi bintu byo kurandura imyaka y’abaturage ntabwo bikwiye."

Mujawayezu Maria Angelike wazanye abasore bo kurandura aya mateke akaba ari nawe ugiye guhingamo indabyo ntiyifuje kugira icyo adutangariza kuko twamuhamagaye ku murongo wa telefone yamara kumva ko ari umunyamakuru agahita ayikuraho.


Iyi ni imwe mu myaka yaranduwe


Uyu mudamu niwe Mujawayezu Maria Angelike uzahabwa igishanga ngo yihingwemo indabo

Ndahiro Valens Papy/ @Makuruki.rw

IBITEKEREZO

  • uwingabire Yanditse:

    Write Comments Here ko mudatambutsa igitekerezo cyanjye

  • uwingabire Yanditse:

    Write Comments Here ko mudatambutsa igitekerezo cyanjye

  • uwungabire Yanditse:

    Write Comments Here@Ahubwo uyu munyamakuru nawe yagakurikiranweho icyaha cyo gukwiza ibihuha,nonese ununtu uvuga NGO bambuye abaturage igishanga NGO bagiha umuntu ko nabonye uwo mudamu afit icyangombwa cyaho cy ubutaka nested nkaba nabonye nabantu yahaguze nabo; munyamakuru iyo nkuru wayitohoje neza ko ndeba us haka gusebya makuruki yajyaga igerageza.

  • Niyikuza jonathan Yanditse:

    Write Comments HereNtabwo eti mu wa Me ahinga indabo

  • Jean Yanditse:

    Ariko hagombye kutengerwa abakene who kurengera abifite

  • Ngirumupeter Yanditse:

    Mwiriwe, aho hantu ntabwo ari mu gishanga ahubwo ni umurima uwo Rwiyemezamirimo yaguze hanyuma uwo aza guhingamo amateke ariko yari yarahatiwe amasezerano yararangiye mukuboza 2017.
    Nyuma yanga kuvamo hari nimpapuro ubuyobozi bwamwandikiye ngo avemo aranga.
    Ariko mujye muvugisha ukuri mukore analyse ntabwo Basaza be mubazi ntanubwo baba aho. Rwose mureke gushyushya abantu imitwe no gusebya ubuyobozi.

  • Ngirumupeter Yanditse:

    Mwiriwe, aho hantu ntabwo ari mu gishanga ahubwo ni umurima uwo Rwiyemezamirimo yaguze hanyuma uwo aza guhingamo amateke ariko yari yarahatiwe amasezerano yararangiye mukuboza 2017.
    Nyuma yanga kuvamo hari nimpapuro ubuyobozi bwamwandikiye ngo avemo aranga.
    Ariko mujye muvugisha ukuri mukore analyse ntabwo Basaza be mubazi ntanubwo baba aho. Rwose mureke gushyushya abantu imitwe no gusebya ubuyobozi.

  • Bitangimana Longin Yanditse:

    Ibi mubitekerezeho kuko ababikoze bitwaza ko ntawabakuraho

  • Bitangimana Longin Yanditse:

    Ibi mubitekerezeho kuko ababikoze bitwaza ko ntawabakuraho

  • bapstiste Yanditse:

    ntabwo bikwiye nka bayobozi boherejwe kureberera abaturage ngo batere imbere none bakaba bashaka kubasubiza mumanegeka yinzara

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza