Kwamamaza

POLITIKE Y’U RWANDA

Sina Gerard yahagurukiye abapirata “Akarusho” bamwe batangiye gufungwa I Nyamirambo

Yanditswe

kuya

na

Makuruki
Sina Gerard yahagurukiye abapirata “Akarusho” bamwe batangiye gufungwa I Nyamirambo

Umunyemari Sina Gerard ufite uruganda rukora ibiribwa n’ibinyobwa bitanduukanye yatangaje ko yamaze guhagurukira abigana ibikorwa bye birimo inzoga yitwa Akarusho bakayitesha ikuzo ndetse ngo I Nyamirambo hari abamaze kubifungirwa

Muri iyi minsi Nyirangarama yasohoye inzoga yitwa Akarusho gasohoka mu gacupa ka litiro 3, bivugwa ko iyi nzoga itandukanye n’iyari isanzweho yo muri litiro imwe cyangwa mu gice cya litiro.

Umunyamakuru wacu watembereye mu murenge wa Nyakabanda ahitwa Karabaye yasanze iyi nzoga barayise Cungumuntu ngo kubera isindisha cyane abantu bagata ubwenge.

Abaturage bamubwiye ko iyi nzoga idasanzwe kuko ngo uyinyweye ahita ahinduka nk’umurwayi wo mu mutwe, abacuruza iyi nzoga n’abayinywa ariko bo bavuga ko ari Akarusho ko kwa Nyirangarama.

Gusa ngo uburyo isindisha bitandukanye n’Akarusho gasanzwe, umwe mubo twaganiriye yagize ati:" Uyinyweye ntabona uzajye nko mu kabari aho bari kuyinywa uri kuyinywa nasohoka uzamwitegereze neza ubona atabona”

Undi ati:” Cungumuntu yakoze akantu, abantu basigaye bayinywa bakavuga ngo mucunge mucunge!”

Basaba ko iyi nzoga ikorerwa ubugenzuzi hakarebwa niba yujuje ubuziranenge, ndetse hakanarebwa niba iyi nzoga yo kwa Nyirangarama yaba yariganywe n’abamamyi bigatuma abayinywa ibasindisha kandi bayinywa bizeye ko ari Akarusho gasanzwe.

Sina Gerard umuyobozi wa Entreprise Urwibutso ikora Akarusho avuga ibi abamwigana bagaha abaturage ibintu bipirase babyitirira inzoga ye bahagurukiwe ndetse ngo I Nyamirambo hari abatangiye guhanwa.

Ati :”Iyo wibeshye ugatangira kuzana ibyo gupirata no kunyuranya ibyakozwe uko biri nta kindi amategeko akumarira ni ukuguhana ngirango uwabigerageje I Nyamirambo hariya baramuhannye baramufunga n’ubu arafunze ntabwo igihugu cyabyihanganira kuko natwe ibyo dukora tujyanisha n’ibyo ikigo cy’igihugu gishinwe ubuziranenge RSB giteganya,bityo rero iyo ushatse gusa n’ubanyura murihumye wabikora uyu munsi ariko ejo ntiwongera kurinyuramo birangira ufashwe.”

Amategeko y’u Rwanda ahana umuntu wese wigana cyangwa ugeragheza kwigana ibikorwa bya bandi akabihindurira ubuziranenge.

Ndahiro Valens Papy@Makuruki.rw

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
INKURU ZAMAMAZA 10-08-2018

ITANGAZO RYA CYAMUNARA

Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza